Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSMenya serivise zakuriweho ibiciro na Leta y'u Rwanda

Menya serivise zakuriweho ibiciro na Leta y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda yakuyeho ibiciro bya Serivisi zitandukanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi 10 zitangwa n’Inzego z’ibanze, zirimo ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo, icyangombwa cyo kubaka mu cyaro ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu ariho cyangwa yitabye Imana.

Iki kemezo kiri mu Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Ukuboza 2023.

Zime muri serivisi zasonewe amahoro ni serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyemezo cyo gusana inyubako, icyemezo cyo kuvugurura inyubako, icyemezo cyo kubaka uruzitiro n’uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro.

Izindi ni izo kubona icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba, n’icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu.

Icyakora, isonerwa ry’amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bivugwa mu gika cy’ingingo ya 26 y’Iteka rya Perezida, ntirivanaho ko bigomba gusabwa mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gukoreshwa icyo bigenewe.

Iki kemezo gikuyeho icyateganyaga ko uwifuza kugira icyo akora ku mutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose yishyura amahoro angana na 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda hatitawe ku ngano y’umutungo.

Ku birebana no gutura mu byaro, gusaba icyangombwa cyo kubaka no gupimisha ikibanza byasabaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5,000 nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida ryo mu 2012.

Ikemezo cy’uko umuntu akiriho cyangwa atakiriho cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 1,200 mu gihe icyangombwa cyo kuvugurura inyubako cyangwa kubaka uruzitiro kikaba na cyo kishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Mujyi wa Kigali na 1,200 ahandi hose mu Gihugu.

Ku birebana n’ibyemezo bisaba gucana amakara, kubumba amatafari ndetse n’amategura, byagendanaga na serivisi zitangwa ku butaka.

Ku rundi ruhande, nanone Iteka rya Perezida rishya ryakuyeho amahoro kuri parikingi rusange yakwa ku bwoko bumwe bw’ibinyabiziga n’amato.

Ibyo binyabiziga n’amato birimo ibya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga, ibinyabiziga cyangwa amato by’Ambasade, iby’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibyihariye byagenewe abafite ubumuga.

Ingingo ya 28 iteganya ko Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage ishobora, mu gihe igena ibipimo by’amahoro, kuvaniraho abatishoboye amahoro y’ibirarane batashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, iyo babisabye.

Umuntu usaba kuvanirwaho amahoro [mu byiciro by’amahoro adasonewe] atashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye yandikira umuyobozi w’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage agaragaza impamvu zifatika.

Iyo Umuyobozi wandikiwe asanze ubusabe bufite ishingiro, akorera raporo Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage kugira ngo ibifateho ikemezo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi