Yubile y’imyaka 125 y’Ivanjili mu Rwanda izasozerezwa muri Stade Amahoro
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yateguje ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, bizahuzwa no kwizihiza imyaka 2025 y’ubu Kristu ku Isi.
Ni ibirori bizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 45, tariki ya 6 Ukuboza 2025.
Ni ku nshuro ya mbere Stade Amahoro ivuguruye igiye guturirwamo igitambo cya Misa.
Ibi birori bizahuza imbaga y’abakristu Gatolika baturutse mu ma Diyosezi yose hirya no hino mu gihugu.
Iyi Yubile giye gusozwa, yatangiye kwizihizwa kuva mu mwaka ushize wa 2024, mu ma Diyosezi ari mu Rwanda, kuri ubu ikaba igiye gusorezwa abakirisitu Gatolika bari hamwe, hanaturwa igitambo cy’Ukarisitiya.
Amateka agaragaza ko ku wa 20 Mutarama 1900 aribwo mu Rwanda hatuwe igitambo cy’Ukaristiya (Misa) bwa mbere, giturirwa i Shangi, mu Karere ka Nyamasheke.
Uko inkuru nziza ya Yezu Kristu (Ivanjili) yageze mu Rwanda
Kugera mu w’1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi, kashyizweho ku wa 24 Gashyantare 1878 na Papa Lewo wa 13 ndetse akaragiza umuryango w’abapadiri bera wari warashinzwe na Karidinali Lavijeri mu w’1868.
Aba ba misiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri Gashyantare 1879, bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya- Nyanza mu w’1883.
Abayoboye iyo Vikariyati ni Musenyeri Lewo Livinhac (1846-1922) na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti (1854-1931). Myr Hiriti yabaye igisonga ku wa 4 Ukuboza 1889, aza kuba umuyobozi ku mugaragaro ku wa 25 Gicurasi 1890.
Ku wa 13 Nyakanga 1894, Vikariyati apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo vikariyati eshatu zirimo iya Nyanza y’Amajyepfo yaragijwe Myr Hiriti ari nayo u Rwanda rwashyizwemo.
Icyicaro cyayo cyari i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya, hakaba ari na ho Myr Hiriti yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda.
Ku wa 15 Nzeri 1899; Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda.
Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.
Ku wa 20 Mutarama 1900; ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.
Ku wa 2 Gashyantare 1900; Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu Majyepfo.
Ku wa 4 gashyantare 1900; Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka, ariko asiga padiri Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi, i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.
Ku wa 8 Gashyantare 1900; Abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ».
Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (tariki ya 1 Ugushyingo 1900), Nyundo (tariki ya 25 Mata 1901), Rwaza (20 Ugushyingo 1903), Mibirizi (20 Ukuboza 1903), Kabgayi (20 Mutarama 1906), Rulindo (26 Mata 1909), Murunda (17 Gicurasi 1909) na Kansi (13 Ukuboza 1910).
Mata 1903; Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakaramentu rya batisimu i Save.
Mu w’1904; Bwa mbere mu Rwanda hatanzwe isakaramentu ry’ugushyingirwa hanatorwa Abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, iruhande rwa Musenyeri Hiriti.
Mu 1907; Hasohotse bwa mbere igitabo cy’inyigisho za Kiliziya mu Rwanda. Mu mwaka w’1911 hasohoka ikindi gitabo cyitwa « Katholische Schulbibel, cyangwa se Bibliya ikoreshwa mu mashuri mu Kinyarwanda, ari cyo cyaje kwitwa « Bibliya Gatolika » guhera mu w’ 1927.
U Rwanda rubona imiryango y’abiyeguriye Imana n’abaseseridoti
Ku wa 13 Werurwe 190; Imiryango ya mbere y’Abiyeguriye Imana yatangiye gusesekara mu Rwanda.
Kuri Noheli 1916; Umuferere wa mbere w’Umunyarwanda yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Yitwaga Furere Oswalidi Rwandinzi w’i Save.
Ku wa 7 Ukwakira 1917: Kiliziya yabonye abapadiri babiri ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donati Reberaho wavukaga i Save na Balitazari Gafuku wavukaga i Zaza.
Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904 ni na we wabahaye ubusaseridoti, i Kabgayi. Ibyo birori bikomeye kandi byahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana.
Abo ba padiri b’abenegihugu batumye rubanda barushaho kwizera misiyoni.
Ku wa 25 Werurwe 1919; Umubikira wa mbere w’Umunyarwandakazi (Mama Yohana) yakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Musenyeri HIRITI mu 1913.
Ibarura Rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012 rigaragaza ko 43% by’abaturage b’u Rwanda ari Abakirisitu Gatolika, ni mu gihe igihugu kigabanyijemo diyoseze icyenda na Arkediyosezi ya Kigali.









