Yijeje guhindura uburyo amanota atangazwa: Icyumvirizo ku ngamba za Minisitiri Nsengimana
Ku wa 27 Kanama 2024 ni bwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024. Ibyishimo byari byose kuri bamwe ariko na none ku rundi ruhande hari benshi batishimiye bimwe mu byatangajwe.
Nubwo umwaka w’amashuri wa 2024/25 watangiye ku wa 09 Nzeri 2024, na magingo aya hari abanyeshuri bakigana Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, gushaka ibisobanuro ku ngingo nyinshi batumvikanaho na yo.
Kimwe mu byo NESA iri kubazwa cyane harimo kuba hari abanyeshuri benshi batahawe na kimwe mu bigo bari basabye, hakaba n’abandi bahawe kwiga amasomo badafitiye ubushobozi kuko amwe muri yo yabaga ari yo batsinzwe cyane mu manota yatangajwe.
Nyuma y’iminsi mike, Nsengimana Joseph agizwe Minisitiri w’Uburezi hari ibyo yabonye nk’icyuho gituma hari byinshi bitagenda neza.
Mu bisqnzwe, ubu ku bijyanye no kubara amanota n’imitangire y’ibigo ku banyeshuri batsinze bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri rizwi nka School Data Management System (SDMS).
Guhera mu mwaka wa 2022, habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyuguti ni ukuvuga ko buri nyuguti iba ifite agaciro kayo mu mibare.
Kugira ngo umunyeshuri amenye amanota yose yagize (aggregates) ateranya agaciro k’inyuguti yagiye agira mu masomo yose.
Mu mitangire y’ibigo, ya sisitemu ntigendera kuri ‘grades’ ahubwo igendera ku giteranyo cy’amanota yose umunyeshuri aba yagize mu masomo yakoze ubwo ufite igiteranyo kiri hejuru ni we ubona ikigo mbere y’abandi, gutyo gutyo.
Ubwo mu mashuri abanza igiteranyo aba ari 500 mu gihe mu yisumbuye igiteranyo aba ari 900.
Ubwo yari ari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.
Ati “Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko ni ko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.”
Hari amashuri asabwa n’andi yirengagizwa
Kimwe mu byagaragaye ni uko hari amashuri amwe abanyeshuri baba bashaka kujyaho nyamara hakirengizwa andi na yo aba abakeneye.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana yagaragaje ko mu isesengura baherutse gukora nk’amashuri 50 aba akeneye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ½ cyayo ari yo asabwa gusa.
Ati “Abanyeshuri baravuga ngo dushaka aya mashuri ariko hakaba ikindi gice cy’amashuri kirengagizwa. Ibyo rero tugomba kureba impamvu yabyo, nubwo atasabwe ariko abanyeshuri bagomba kujya ahantu hose. Ariko dushaka kureba impamvu ayo mashuri ntawe uyifuza kugira ngo niba ari ibigomba gukosorwa kuri ayo mashuri bikosorwe noneho n’ejo bundi abanyeshuri bazifuze kujya mu mashuri yose.”