Yafashwe amaze imyaka 6 ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5
Ndizeye Eric w’imyaka 27, wo mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Bunyunju, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro afungiye kuri sitasiyo ya RIB rwa Kivumu, akurikiranywe icyaha cyo gusambanya umwana bikekwa ko yakoze ku wa 10 Nyakanga 2019, uwo mwana akaba yari afite imyaka 5 icyo gihe, akaba yafashwe ubu afite imyaka 11.
Umuturage wo muri Bunyunju wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yagize ati: “Uyu musore ubwo yari afite imyaka 21 yashutse umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 5 icyo gihe aramusambanya, acikira mu Mujyi wa Kigali. Yagezeyo yishora mu bikorwa by’ubujura, muri 2022 ajyanwa Iwawa aho yari amaze imyaka 3. None yaje ahita atabwa muri yombi, ntituzi niba yakekaga ahari ko byibagiranye.’’
Mugenzi we na we wo muri aka Kagari ati: “Twari twaramubuze tutanakimutekereza nyuma yo gusambanya uwo mwana agacika ntiyongere kugaruka ino. Twumvise ngo yageze i Kigali, muri uko kwihishahisha ajya mu ngeso mbi zirimo ubujura no kunywa ibiyobyabwenge, arafatwa ajyanwa Iwawa. Yavuyeyo aza ino iwabo, ahagera ku wa 6 Werurwe.’’
Yongeyeho ati: “Akihagera amakuru yahise acicikana ko yaje, ba nyir’umwana batangira gukangura ikibazo cyasaga n’icyasinziriye, ni bwo ejo yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kivumu.’’
Kimwe n’abandi baturage b’aka Kagari ka Bunyunju baganiriye na Imvaho Nshya, bavuga ko bitanze isomo no ku bandi bakora ibyaha bibwira ko bazacikira mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi ntibamenyekane ngo bafatwe,ko batakwihisha iteka.
Banavuga ko byerekana imbaraga z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, ko nta wakwangiza umwana kuriya ngo akomeze yihishahishe, amaherezo aratahurwa akabiryozwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, agira ati: “Yego. Hari umusore mu bavuye Iwawa wafashwe ubwo yari agarutse kuko yashinjwaga gusambanya umwana akaza gutorokera i Kigali ari ho yanafatiwe kubera ubujura akajyanwa kugororerwa Iwawa.’’
Yakomeje agira ati: “Rero aho agarukiye ni bwo yahise afatwa kuko kiriya ari icyaha kidasaza. Ibirenzeho ni iby’ubugenzacyaha.’’
Icyaha nikimuhama azahanishwa igihano cya burundu nk’uko biri mu ngingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena,2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igira iti’’ Iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.’’