Wednesday, March 26, 2025
HomeNEWSUrubyiruko rw’u Rwanda 20 000 rurafashwa kuba inzobere mu ikoranabuhanga

Urubyiruko rw’u Rwanda 20 000 rurafashwa kuba inzobere mu ikoranabuhanga

Urubyiruko rw’u Rwanda 20 000 rurafashwa kuba inzobere mu ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko yizeye kugira inzobere mu ikoranabuhanga, urubyiruko ibihumbi 20, binyuze mu kurwigisha ubumenyi bukenewe mu guhanga ibishya no kwihangira imirimo ndetse n’uburufasha guhabwa akazi ku rwego mpuzamahanga.

Byagarutswe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, ubwo hatangizwaga gahunda yiswe ‘Digital Talent Program’ yo guteza imbere ubumenyi ngiro bw’ikoranabuhanga mu rubyiruko.

Digital Talent Program ni gahunda y’Igihugu yatangijwe ku bufatanye hagati y’Ikigo IHS Towers Group gikwirakwiza iminara y’itumanaho, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Rwanda ICT Chamber hagamijwe gufasha urubyiruko kwiga amasomo y’ikoranabuhanga arufasha kubona imirimo ndetse no kuyihangira.

Ni gahunda y’amasomo yigwa mu buryo bw’iyakure ariko bunanyuzamo uburyo bw’imbonankubone, izagera ku rubyiruko 20 000 mu myaka itatu iri imbere, bikaba biteganyijwe ko nibura abasoje aya masomo bagomba kuba babonye imirimo ku kigero cya 20% mu mezi 6 ya nyuma yo kuyasoza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yabwiye itangazamakuru ati: “Uko Isi itera imbere biragaragara ko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, byabaha amahirwe yo kubona imirimo yaba mu Rwanda no hanze. Ni uburyo bwanatuma bihangira imirimo no gukoresha ibikoresho mpuzamahanga bibaha uburyo bwo kumenya ibibera ku isoko mpuzamahanga.”

Iyi gahunda izakorerwa mu turere 15 tw’u Rwanda ariko ku ikubitiro izabanza gufungurwa mu bigo by’urubyiruko 5, hakurikireho n’ibindi.

Ku ikubitiro, habanje gutangiza iyi gahunda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki, i Nyamirambo.

Iradukunda yashimangiye ko ubumenyi urubyiruko ruhabwa muri iyi gahunda bubatoza gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose.

Ati: “Mu Rwanda abenshi ubu bari mirimo y’ubuhinzi, ariko nkuko mubizi uko abaturage biyongera ubuhinzi ntabwo buhagije ngo ubukungu butere imbere. Mu Cyerekezo cy’igihugu cya 2050 ni ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubwo bumenyi mu by’ikoranabuhanga ni kimwe mu bifungura amahirwe adafite imipaka.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo dushaka ko bamenya ibya mudasobwa gusa, bagire ubumenyi ku kurwanya ibyaha byo kuri murandasi, kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga bujyanye na siyansi, n’ubw’ubwenge buhangano n’ibindi.”

Nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi ku bakozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyibarurishamibare (NISR), mu gihembwe cya kabiri cya 2024, igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyari kuri 16.8%, aho cyari hejuru cyane ku bigitsina gore bari kuri 19, 8%, ugereranyije n’ab’igitsina gabo bari kuri 14,1%.

Ubushomeri kandi mugaragara cyane mu rubyiruko rufite imyaka 16-30, bari kuri 20.5% ugereranyije n’abakuze bari kuri 14,1%.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko kuba u Rwanda rufite abaturage benshi bakiri bato ndetse na gahunda za Leta zo guteza imbere ikoranabuhanga bitanga amahirwe akomeye yo gushyiraho ingamba zigenewe urubyiruko kugira ngo rubashe kwihangira imirimo no guteza imbere ubukungu.

U Rwanda ruteganya kwigisha ikoranabuhanga urubyiruka rusaga miliyoni 1, muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), Digital Telent Program na yo ikaba imwe mu zishyigikiye iyo gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa IHS Kunle Iluyemi, yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe ruhabwa kugira ngo rubashe kunguka ubumenyi bw’ikoranabuha buruteza imbere, anarusaba kwitinyuka.

Urubyiruko rwishimiye ko rwegerejwe ubwo buryo buteza imbere ikoranabuha ruhamya ko rugiye kurwungikiramo ubumenyi buhagije.

Niyomugabo Gilbert wiga ku kigo cy’ikoranabuhanga cya Club Rafiki, i Nyamirambo, yagize ati: “Bizamfasha kuko nigisha abana gukoresha ikoranabuhanga, ubumenyi nzakura muri iyi gahunda urumva ko zasangiza bagenzi banjye dukorana, birimo guhanga akazi kandi bizatanga umusaruro”.

Mugiraneza Shafic yagize ati: “Njyewe nabonyemo ko nziga, uburyo bwo gukoresha amashusho y’ibishushanyo (Animention) nkazafatanya n’ibigo kwamamaza nkoze ayo mashusho.”

Ibyegeranyo bikorwa ku rwego mpuzamahanga bigaragaza ko abantu bagera kuri miliyari 3.6 ku Isi, bafite akazi, bikaba ari ukwiyongera gukomeye ugereranyije na miliyari 2.23 bariho mu mwaka wa 1991.

Igipimo cy’ubushomeri ku rwego rw’Isi cyagumye ku rugero rwo hasi cyane rwa 5% mu mwaka wa 2024, kandi biteganyijwe ko kizaguma kuri uru rwego kugeza mu 2025.

Nubwo hari intambwe yatewe, ubushomeri mu rubyiruko buracyari ikibazo gikomeye, aho bwari kuri 12, 6% mu 2024, bingana n’abasore n’inkumi basaga miliyoni 65 badafite akazi.

Ibi bipimo byerekana ko hakenewe gukomeza gushyiraho ingamba n’uburyo bwihariye bwo kugabanya ubusumbane mu murimo no gushyigikira abakiri mu kaga ku isoko ry’umurimo.

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. That is good idea , please continue in any district of our country inorder to get that skills for all.

  2. Nibyiza rwose nkatwe nkurubyiruko turabyishimiye cyane
    Kandi bizatubera ingirakamaro kubanyarwanda muri rusange
    Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi