Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’amashuri Makuru ya Tenikini (RP) witezweho kunoza imiyoborere n’imyigishirize by’ayo mashuri.
Ni umushinga w’Itegeko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 27 Gashyantare 2024, ukaba utegereje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bawusuzuma bakabona kuwutora.
Munanira Delphin, Umunyamategeko wa (MINEDUC), yabwiye itangazamakuru ko intego nyamukuru y’iryo tegeko ari uguha Kaminuza y’u Rwanda(UR), Amashuri Makuru ya Tekeniki (RP) n’andi uburenganzira busesuye bwo gukora mu buryo bumwe, haba mu mikorere ndetse no ku mikoreshereze y’ingengo y’imari bagenerwa.
Ni umushinga w’itegeko ugena imikoranire ihamye hagati ya UR na RP nk’inzego nkuru z’uburezi za Leta.
Munanira asobanura ko mu mpinduka zateguwe muri uwo mushinga w’itegeko kuri UR, harimo kwagura amashami yayo (Koleji) akava kuri 6 akagera kuri 7, aho hazongerwamo ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo rizaba rifite icyicaro mu Karere ka Nyagatare.
Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM) yari isanzweho izagabanywamo Koleji ebyiri, imwe ibe Koleji y’Ubuhinzi indi ibe Koleji y’Ubuvuzi bw’Amatungo.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko izo mpinduka zitezweho kurushaho kongerera ubumenyi abiga ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo.
Munanira yatangaje ko ishami rya UR rya Huye rizagira ibyicaro (Campus) bitatu, buri kimwe gifite Umuyobozi Mukuru wungirije (Principal) wacyo ndetse UR- Huye ikazagira uyiyobora yose ari we Muyobozi Mukuru (Resident Principal).
Yagize ati: “Ishimi rya Huye, rizatangira uburyo bushya bw’imiyoborere, Umuyobozi Mukuru azacunga ibikorwa byose akaba ari na we uzagenzura imikoreshereze y’umutungo wa Koleji zindi. Izo Koleji zizaba ziri mu Turere tuzatangazwa, buri imwe izaba ifite Umuyobozi Mukuru wungirije.”
Ku byerekeye amashuri Makuru ya Tekeniki (RP), Munanira yavuze ko impinduka ziteganyijwe ari uguhindura amashuri yitwaga ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRCs) akaba Koleji, mu rwego rwo guhindura inyito yayo ndetse n’igisobanuro yari asanzwe afite.
Munanira yongeyeho ko uwo mushinga w’itegeko ugamije gushyiraho ibyicaro bihamye bya za Koleji za UR mu kwirinda kugenda bihindagurwa mu buryo butari ngombwa, ndetse bikazakorwa hagamijwe ko zikora neza.
Ni umushinga w’itegeko kandi witezweho kwemerera UR na RP kugira uburenganzira busesuye bwo gutanga amasoko ndetse no gukurikirana by’umwahiriko amasoko yo kugura bimwe mu bikoresho byifashishwa mu myigishirize, imyigire no mu gukora ubushakashatsi.
Ati: “Kugira ubwo bubasha ni ingenzi mu kwirinda ubukererwe butari ngombwa bwa bimwe mu bikoresho bya ngombwa, biba bikenewe muri gahunda zateganyijwe mu rwego rw’uburezi”.
