Mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umwarimu witwa André wigishaga mu kigo cya GS Rukura, watwawe n’umwuzure ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ayo makuru yayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.
Ati: “Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye, ubundi bibaye na byiza ni uko yaba ari nk’ahantu yasomye akantu yacumbika akararayo. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha”.
Arongera ati “Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe”.
Meya Mukandayisenga yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.
Muraho!
Nihanganishije cyane umuryango wa Nyakwigendera. Iyi nkuru irababaje cyane. Icyakora numva njye ntahita nemera ko uwo mwarimu hari aho yanyuze agasoma rimwe nk’uko umuyobozi yabivuze. Impamvu yanjye ni uko yarakiri kumwe n’abandi barimu babiri kandi b’abagore, keretse niba ari bo babisobanuriye Meya. Ahubwo wasanga abo barezi bakora urugendo rurerure bajya kandi bava ku kazi, mu nzira mbi nk’iyo. Bibaye ari uko biri, umuryango umukomokaho wagenerwa uko ukwiriye gukomeza kubaho. Abo badamu na bo rero niba bari banyuze mu kabari koko bisubireho bajye bataha hakiri kare.
Mugire amahoro!