Friday, May 2, 2025
HomeEDUCATIONUmwarimu ahanishwa igihano cyokwirukanwa burundu ku kazi ryari.

Umwarimu ahanishwa igihano cyokwirukanwa burundu ku kazi ryari.

Umwarimu ahanishwa igihano cyokwirukanwa burundu ku kazi ryari.

Ingingo ya 97: Guhanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi


Umwarimu ahanishwa igihano cyo
kwirukanwa burundu ku kazi, iyo:


1º ataye akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi itanu (5) ikurikirana;
2º ahimbye cyangwa atangaje amakuru agamije ibikorwa by’iterabwoba ku ishuri;
3º ayoboye cyangwa agize uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose by’uburiganya mu gukosora cyangwa gutanga amanota;
4º yangije umutungo w’ishuri abigambiriye

5º yakatiwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze
amezi atandatu (6);
6º yakatiwe burundu n’urukiko kubera icyaha cya jenoside cyangwa
icy’ingengabitekerezo ya jenoside;
7º akoresheje imvugo cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bushyigikira
ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose;
8º akoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi, cyangwa iy’undi
mwarimu;
9º yatanze ibyangombwa mpimbano bigashingirwaho kugira ngo ahabwe akazi;
10º yibye ku kazi;
11º arwanye ku kazi;
12º atutse umuyobozi w’ishuri, umwungirije, umwarimu wo mu ntera iri hejuru y’iye
hakoreshejwe amagambo, inyandiko, ibishushanyo cyangwa amafoto;
13º akoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi;
14º asabye, yakiriye cyangwa atanze impano cyangwa indonke kugira ngo hatangwe
serivisi;
15º ahoza umunyeshuri cyangwa undi mukozi w’ishuri ku nkeke iyo ari yo yose ishingiye
ku gitsina;
16º akoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku ishuri;
17º ahaye umunyeshuri amanota atabikwiriye, yorohereje umunyeshuri gukopera
cyangwa yimye umunyeshuri amanota akwiriye kubera inyungu ze bwite;
18º ashyizeho cyangwa agiye mu mutwe w’abagizi ba nabi ugamije kubangamira
ibikorwa by’ishuri;
19º yanze kurahira indahiro mu buryo buteganywa n’amategeko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi