Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSUmwarimu afungiye gukubita uwitiranyijwe n’umujura agapfa

Umwarimu afungiye gukubita uwitiranyijwe n’umujura agapfa

Umwarimu afungiye gukubita uwitiranyijwe n’umujura agapfa

Muhayimana Vincent wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Bushenge, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita Mawuziko Jean Damascène amwitiranyije n’umujura bikamuviramo gupfa.

Muhayimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushenge mu gihe bagenzi be bigishanya kuri GS Bushenge, uwigisha kuri GS Shangi n’umucuruzi  bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutoroka.

Aburage bo mu Mudugudu Buninda, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, bavuga ko  Mawuziko Jean Damascène w’imyaka 47 yari afite umugore n’abana batanu .

Umwe mu bacuruzi bo mu Isanteri y’Ubucuruzi ya Bushenge, yabwiye Imvaho Nshya ko Mazuwiko wakoraga akazi ko guca inshuro, yavugwagaho ingeso y’ubuhehesi n’ubusinzi.

Bivugwa ko yari asanzwe anywa agasinda akajya mu rugo rurimo umukobwa wibana bivugwa ko akora uburaya mu Mudugudu wa Kabeza, agataha mugicuku cyangwa mugitondo.

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, yagiye gukinguza mu rugo yamenyereyemo wa mukobwa ariko ntiyamenya ko yimuwe n’uwamukodesheje akamushyira mu gikari.

Inzu wa mukobwa wibana yabagamo ni yo isigaye ituwemo na Muhayimana wari ukiri mu kwezi kwa buki kuko amaze igihe gito ashyingiranywe n’umwarimukazi wigisha muri GS Shangi.

Uwo mucuruzi yabwiye Imvaho Nshya ati: “Yakinguye ku irembo nk’uko asanzwe arinjira akomanga cyane urugi rw’iyo nzu, umwarimu abyuka agira ngo ni umujura wamuteye kuko yamuvugishaga. Undi aho kumva agakomeza gusunika urugi  aruhondagura cyane.

Asohotse, atabaza abo barimu babiri bagenzi be banaturanye, na nyir’inzu Niyigena Pascal, baraza baramuhondagura bamugira intere, bamurambika iruhande rw’umuhanda, ahakurwa mu ma saa yine z’igitondo ku wa gatatu tariki 12 Werurwe ajyanwa mu Bitaro bya Bushenge.”

Bahamagaye umugore w’uyu mugabo wakubiswe, ahagana saa saba zo ku wa Kane nib wo yashizemo umwuka, hakekwa ko yazize izo nkoni yahondaguwe kuko yari anafite ibikomere byinshi mu mugongo no mu maso.

Undi mucuruzi wo mu murenge wa Bushenge yongeyeho ati: “Iyo nkuru twayimenye, umurambo uracyari mu Bitaro bya Bushenge ukorerwa isuzuma rya muganga, umwarimu yatawe muri yombi yafatiwe ku ishuri arimo kwigisha. Bagenzi be babiri na bo barimo kwigisha bashobora kuba bamenye amakuru na bo basohoka mu mashuri bigishagamo baracika.”

Yavuze ko bakirimo gushakishwa hamwe na nyiri nzu yakodeshwaga n’uyu mwarimu. Bivugwa ko umukobwa nyakwigendera yari agiye kureba ngo ntiyari yaraye aho.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, yavuze ko ayo makuru bayamenye, uwo mwarimu akaba yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati: “Uwo mugabo yatashye nijoro yasinze ajya gukomanga ku nzu yari asanzwe akomanangaho ashakamo umukobwa wayibagamo ayikodesha, bivugwa ko bari bafitanye ubucuti budasanzwe. Ntiyamenye ko atakihaba harimo abandi, akomeza guhondagura urugi cyane, abari barimo kuko hari no mugicuku batekereza ko batewe n’umujura babyuka bitabara banatabaza. Bishoboke ko muri uko kwitabara banamukubise ajyanwa  mu Bitaro bya Bushenge agwayo.”

Yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi bukabije no guca inyuma abo bashakanye,  yihanganisha umugore wa nyakwigendera n’abana asize, avuga ko bikurikiranwa n’inzego z’umutekano, ukuri nyako kuza kumenyekana.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi