Umwana w’i Gatsibo ufite ubumuga yamwenyuye nyuma yo kugaragaza impano ye muri ruhago
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (Rwanda Amputee Football Association – RAFA) ryatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Akarere ka Gatsibo, basuye ndetse bagenera ibikoresho Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo wagaragaje impano yo gukina umupira w’amaguru.
Ni ubutumwa RAFA yatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.
RAFA ivuga ko ku wa 31 Ukwakira 2025, yasuye uyu mwana wiga kuri GS Kiramuruzi, uherutse kugaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari gukina umupira w’amaguru ndetse impano ye itangarirwa na benshi.
Abantu batandukanye by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru byakoze ku mutima, bakomeje kumukorera ubuvugizi ndetse Minisiteri ya Siporo yemera ko izafatanya na RAFA bakagira icyo bakora.
Inzozi za Nizeyimana zabaye impamo mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yasurwaga n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bakamushyikiriza ibikoresho bya siporo n’imbago zimufasha gukina, ndetse ari gushakirwa inyunganirangingo.
RAFA yatangaje ko uyu mwana azanafashwa kwiga ahantu hamufasha kurushaho kuzamura impano ye.
Mu kumufasha kugera ku nzozi ze, RAFA yatangaje ko Nizeyimana Théoneste azitabira Shampiyona y’Abafite Ubumuga, izabera i Kigali, ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Uyu mwana yabwiye abayobozi ko afite inzozi zo kuzareba umukino wa APR FC na Rayon Sports ndetse bamwemereye ko zizaba impano.
RAFA yakomeje iti “Inzozi ze zo kuzareba umukino wa APR FC na Rayon Sports FC kuri Stade Amahoro zizaba impamo ku wa Gatandatu aho azaba yaje kureba iyo ‘derby’.”
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga ryashimiye abantu bose bitanze cyane kugira ngo uyu mwana ashakirwe ubufasha ndetse n’impano ye ishyigikirwe.
Rwanda Amputee Football Association (RAFA) ifite mu nshingano kuzamura impano z’abafite ubumuga binyuze mu gutegura amarushanwa atandukanye, haba mu bagabo no mu bagore.
Iri shyirahamwe riharanira guha amahirwe abafite ubumuga, kwerekana impano zabo binyuze muri ruhago ndetse rikabategurira amarushanwa abahuza.






