Friday, April 18, 2025
HomeEDUCATIONUmwalimu SACCO yinjiye mu bufatanye na RSwitch bwo kohererezanya amafaranga hisunzwe ‘eKash’

Umwalimu SACCO yinjiye mu bufatanye na RSwitch bwo kohererezanya amafaranga hisunzwe ‘eKash’

Umwalimu SACCO yinjiye mu bufatanye na RSwitch bwo kohererezanya amafaranga hisunzwe ‘eKash’

Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch, cyinjiye mu bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO bwo gufasha abanyamuryango bayo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwihuse bwa ’eKash.’

eKash ni uburyo bwo kohererezanya amafaranga nta mupaka kandi ku giciro cyiza.

Umuntu ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa ukoresha Ecobank, akaba yayohereza ukoresha Banki ya Kigali ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka, ukajya kuyabitsa ku yindi.

Ubusanzwe iyo umunyamuryango wa Umwalimu SACCO yashakaga koherereza amafaranga ufite konti mu yindi banki, byasabaga gutanga 600 Frw, ariko nakoresha ‘eKash’ azajya acibwa 250 Frw gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, ati “Iyo ushaka gukura amafaranga nko kuri Umwalimu SACCO ushaka kuyohereza ku bindi bigo by’imari, biratinda, bikaba byamara iminota nka 30, hari n’aho bigera ku minsi itatu bitewe n’ikigo. Umwarimu ntabwo aba azi niba koko ayo mafaranga yamugezeho, kuko batakwerekaga amazina n’andi makuru akwemeza ko uwo woherereje ari we.”

Gasabira agaragara ko ubu bari gufasha abo barimu guhita bishyura amafaranga akagera ku bo bashaka ako kanya ndetse amafaranga akajya ku bo bayoherereje nta kwibeshya.

Yavuze ko kandi uwakira na we ashobora kwakira amafaranga aturutse ku bigo by’imari bidasabye ko abigiramo konti bigakorwa nta kiguzi aciwe. Ati “Birihuta, birizewe ndetse birahendutse ugereranyije n’ubundi buryo.”

Uyu muyobozi yanagarutse ku ikarita ya ‘Smartcash’ bakoze ishyirwaho amafaranga, umuntu akishyura serivisi z’ibicuruzwa bitandukanye uko abishaka, agaragaza ko na yo imaze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ni ikarita ikoreshwa mu gihugu, igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije n’andi dusanzwe dufite ku isoko. Nabwira ibigo by’imari ko twashyizeho uburyo bubafasha kongera serivisi ku bakiliya babo kandi ku kiguzi kiri hasi ndetse bwizewe. Tubasaba ko bakwitabira.”

Ubu Rswitch imaze kugira ibigo 16 bitanga serivisi z’imari. Harimo banki zose z’ubucuruzi, ibigo by’itumanaho bikoresha Mobile Money, iby’imari iciriritse bitatu ndetse n’ibigo bibiri bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari (FinTech), intego ikaba ko ibigo byose byakwitabira.

Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 150, bashobora gukoresha ubu buryo bunoze ndetse bwihuta budasaba n’ikiguzi kiri hejuru.

Ubusanzwe abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bakoreshaga uburyo bwo gukura amafaranga kuri banki bakayiyoherereza kuri MTN Mobile Money bakabona kuyoherereza undi muntu utabarizwa muri iyi koperative.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje ati “Ubu uwo ari we wese ashobora kumwishyura ako kanya bidasabye izo nzira zose amafaranga akava kuri konti imwe ajya ku yindi. Ikindi ni uburyo bwo gusubiza abanyamuryango bacu kuko bahoze babidusaba. Ubu umunyamuryango ashobora gukorana n’ibindi bigo by’itumanaho bitari MTN Rwanda kuko ni yo twakoreshaga gusa.”

Mu 2022 ni bwo RSwitch yazanye ubu buryo aho ufite amafaranga kuri MTN Mobile Money ayohereza kuri Airtel Money nta n’amafaranga y’ikirenga aciwe, mu 2023 eKash yaravuguruwe, abakiliya boroherezwa ku kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho, amabanki, ibigo by’imari na za koperative.

Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n’abashaka serivisi za banki ‘internet banking’, bidasabye izindi nzira zo kubanza kwiyandikisha n’ibindi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi