3.1 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

Umwalimu SACCO na BDF basinye amasezerano yoroshya kubona ingwate kubanyamuryango b’Umwalimu SACCO.

Umwalimu SACCO na BDF basinye amasezerano yoroshya kubona ingwate kubanyamuryango b’Umwalimu SACCO.

Umwalimu SACCO n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, basinye amasezerano avuguruye, agamije gufasha abanyamuryango b’Umwalimu SACCO kubona ingwate y’inguzanyo z’imishinga ibyara inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Munyeshaka Vincent, yagaragaje ko muri ubwo bufatanye, BDF izajya yishingira ingwate ya 50% na 75% y’inguzanyo yahawe umunyamuryango w’Umwalimu SACCO.

Yagize ati: “Gusinya amasezerano  y’imikoranire hagati y’Ikigo cya BDF n’Umwalimu SACCO, hagamijwe ko ubufatanye bubasha gufasha  abanyamuryango cyangwa abakiliya b’Umwalimu SACCO kugera kuri serivisi z’imari cyane cyane inguzanyo.”

Yakomeje asobanura ko hasinywe amasezerano ari mu byiciro bibiri

Ati: “Icyiciro kimwe ni ukubatangira ingwate, kubafasha gukemura ikibazo cy’ingwate ku batayifite, aho dushobora kuzajya twishingira 50% by’inguzanyo umuntu yafashe cyangwa se 75% tuyigeraho ku byiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko n’abandi.

Icyiciro cya 2 ni nk’ikiraro, umuntu wari usanzwe afite inguzanyo mu Umwalimu SACCO ariko akagira ibibazo byo kwishyura igihe gito nk’amezi 3 kugera ku mwaka, aho iyi mikoranire ishobora gutuma    noneho Umwalimu SACCO tureba ukuntu uwo muntu yahabwa inguzanyo yo gutuma akomeza kwishyura inguzanyo ya mbere.”

Amasezerano ayasinywe azafasha gukemura ibibazo by’abadafite ingwate.

Kugira ngo dukomeze tugeze serivisi nziza ku Banyarwanda, ariko by’umwihariko abarimu kugira ngo bakomeze babone inguzanyo mu Umwalimu SACCO. […] Hari ikibazo kuri bamwe, cy’abadafite ingwate kandi bashoboraga kuba bafite imishinga, ariko yareba ikibazo cy’ingwate agahitamo kuba aretse inguzanyo. Ubu tujemo ngo abo batabashaga kubona inguzanyo kubera kutagira ingwate ihagije babashe kubona ingwate.”

Ingwate ya 50% y’inguzanyo yubucuruzi.ni ku bakiliya basanzwe naho 75% ni ku matsinda yihariye arimo abagore, Urubyiruko (Urubyiruko rufite hagati ya 18-30), abafite  ubumuga, abarokotse Jenoside n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Umwamwalimu SACCO, Uwambaje Laurence na we yagarutse ku nyungu yitezwe muri ayo masezerano.

 Yagize ati: “Twasinyanye amasezerano na BDF agamije  cyane cyane  kurushaho kugaragaza imikoranire hagati y’ibigo byombi, ariko by’umwihariko ari ukugira ngo tworohereze abanyamuryango bacu, abarimu barusheho kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.”

Yatanze urugero ko hari nk’abazanaga ingwate bagasanga agaciro kayo kari hasi y’amafaranga ashaka. Aya masezerano araza gufasha abo barimu  bagiraga icyo kibazo, uwo mushinga akaba yawureka  kandi wari kumuteza imbere, ubu noneho ashobora kubona inyunganizi ya BDF . 

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles