Umutungo wa Koperative Umwalimu SACCO ugeze kuri miliyari 250 Frw
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO batwangaje ko muri Werurwe 2025 umutungo w’icyo kigo cy’imari wageze kuri miliyari 250 Frw uvuye kuri miliyari 239 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yabitangaje kuri uyu wa 27 Mata 2025 ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru bitandukanye.
Uwambaje yasobanuye ko izo miliyari 250 Frw zikubiyemo miliyari 75 Frw z’ubwizigame bw’abanyamuryago, miliyari 62 Frw z’urwunguko rwo kuva iyo koperative yashingwa, miliyari 26 Frw z’inkunga ya Perezida Paul Kagame n’andi anyuranye.
Yasobanuye ariko ko ayo mafaranga atabitse hamwe ko ahubwo agiye ari ahantu hatandukaye.
Ati “Aha mbere ayo mafaranga aherereye ni mu banyamuryango bacu bafite miliyari 200 Frw nk’inguzanyo zitarishyurwa, izindi miliyari 40 Frw ni zo tubitse nk’amafaranga ariko tuyabika mu yandi mabanki atwungukira akabyara inyungu mu gihe abanyamuryango batarayafata. Andi ari mu bikoresho dukoresha bitimukanwa bigera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.”
Uwambaje yasobanuye ko nubwo iyo koperative iri kugenda yiyubaka mu buryo bugaragara ariko itaragera ku busobozi bwo gutanga inguzanyo nini idafite ingwate nk’uko abanyamuryango bayo bamaze igihe babisaba.
Ubusanzwe icyo kigo cy’imari mu nguzanyo gitanga harimo izisaba ingwate n’izitayisaba. Hari inguzanyo gitanga itagira ingwate ariko itarenga miliyoni 3.5 Frw ndetse n’indi irengeje miliyoni 3.5 bitewe n’umushahara w’uyisaba ariko yo ikishyurwa mu myaka itanu kandi ikagira ingwate.
Iyo nguzanyo idasaba ingwate ni yo abanyamuryango ba Umwalimu SACCO basabaga ko yakwiyongera ikagera kuri miliyoni 5 Frw ariko ubuyobozi bw’iyo koperative bukagaragaza ko hagishakwa amikoro yo kugira ngo ibyo bishoboke.
Uwambaje ati “Amafaranga uyu munsi dufite atugaragagariza ko dutanze ya nguzanyo ya miliyari 5 Fw itagira ingwate bari gusaba byadusaba andi mafaranga menshi cyane tudafite uyu munsi. Abanyamuryango bashobora kubona iriya nguzanyo dushingiye ku mushahara wabo ni ibihumbi 22 Frw. Twasanze tubahaye iyo nguzanyo byadusaba miliyari 76 Frw.”
Aho yasobanuye ko bakurikije uburyo abanyamuryango babo bitabira gufata iyo inguzanyo baramutse bayizamuye bose baza kuyifata ku buryo bishobora gutera ikibazo cy’ibura ry’amafaranga y’ubwizigame bw’abanyamuryango kandi baba babukeneye igihe cyose.
Ibyo byatumye iyo nguzanyo batayizamura kuko ubundi buryo amabanki y’ubucuruzi akoresha bwo kwaka inguzanyo ngo ibone ayo iguriza abakiliya muri Banki Nkuru amakoperative y’ibigo by’imari yo atabwemerewe, icyakora ngo bari kuganira na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda ngo barebe ko yabafasha kubona ubwo ubushobozi.
Abarimu ba Leta bose basabwe guhemberwa mu Umwalimu SACCO
Uwambaje yasobanuye ko kuba Minisiteri y’Uburezi iherutse gutegeka Abarimu bose guhemberwa mu Umwalimu SACCO biri mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga nubwo hari bamwe bari babyinubiye.
Ati “Koperative ishingwa abanyamuryago biyemeje ko bazajya bakatwa 5% ku mushahara. Minisiteri y’Uburezi yahise itanga ibwiriza muri Mifotra yahembaga icyo gihe ko abarimu bose bajya bahembwerwa mu Umwalimu SACCO kugira ngo ya 5% yo kubaka koperative ihagere nta handi inyuze. Iri bwiriza rya Mineduc nta bwo ari rishya ryari ukwibutsa nk’abalimu bashya ko bagomba gushyigikira koperative yabo.”
Umwaka ushize wa 2024 warangiye Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 160.
Abanyamuryango bayo ku kwezi buri umwe akatwa 5% by’umushahara we akazangukirwaho 5% ku mwaka kandi abalimu bo mu bigo byigenga na bo bemerewe kuba abanyamuryango.
Umutungo wa Koperative Umwalimu SACCO ugeze kuri miliyari 250 mu 2025
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yagaragaje ko inguzanyo ya miliyoni 5 Frw itagira ingwate batarabona ubushobozi bwo kuyitanga