-6.7 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Umurage mwiza wo kuraga umwana ni uburezi

Umurage mwiza wo kuraga umwana ni uburezi

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasuye ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School, yibutsa ababyeyi barerera muri iri shuri ko umurage mwiza wo kuraga umwana ari uburezi bwiza.

Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, rwabaye ku wa 27 Nzeri 2025.

Muri uru ruzinduko, Cardinal Kambanda yasuye ibice bitandukanye bigize iri shuri, aganira n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babo bari bitabiriye iki gikorwa.

Cardinal Kambanda yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu burezi izana ibigo mpuzamahanga mu gihugu, ndetse agaragaza ko ari amahirwe ku Banyarwanda kubera ko bizafasha abana babo kugira uburezi buhamye kandi buboneye.

Ati “Iri shuri rero rifata abana b’abahanga ba mbere bafite impano nyinshi zikomeye, bakiga neza ariko kandi bakanatozwa n’ikinyabupfura.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi barerera muri iri shuri ko umurage ukomeye umuntu ashobora guha umwana we kugira ngo azavemo umuntu ukomeye ari uburezi bufite ireme.

Ati “Ubundi umurage ukomeye ubaho ushobora kuraga umwana ni ukumwigisha, icyo gihe uba umuhaye inkingi y’ubuzima, uba umuhaye umunani wuzuye kubera ko uwo mwana ejo ni we ejo uzavamo umuganga, injenyeri n’abandi mu guteza imbere igihugu ndetse n’ahandi.”

Cardinal Kambanda usanzwe ari umwe mu bagize Urwego rushinzwe Uburezi Gatolika ku Isi yagaragaje ko uburezi ari ngombwa mu buzima kubera ko bufasha umuntu kugira ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye gusa agaragaza ko hari ibindi biba bisabwa kugira ngo ubashe kububyaza umusaruro.

Ati “Mu burezi ubumenyi ni ngombwa kuko butuma umuntu agira ubushobozi bwo gukora ibintu binyuranye ariko ubumenyi ntibuhagije kubera ko busaba no kurera umutima kugira ngo bwa bumenyi afite abubyaze umusaruro.”

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vassallo, yavuze ko uruzinduko rwa Cardinal Kambanda rushimangira ihame iri shuri risanzwe rigenderaho ry’uko ubumenyi buhabwa abanyeshuri budakwiriye gushingira ku byo biga gusa mu ishuri.

Ati “Icya mbere twakuye muri uru ruzinduko ni uko ruje rushimangira intego z’iki kigo gisanzwe kigenderaho kubera ko uburezi butangwa ntabwo bwita ku masomo yo mu ishuri gusa ahubwo gitanga uburezi bwuzuye ku mwana burimo gufasha umwana gukura mu mitekerereze, ibyiyumviro, indangagaciro, umutima ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo baba bize.”

Iri shuri rya NLS, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy’ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n’abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.

Ryatangiranye abanyeshuri 145 bari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye [Level Seven], ndetse biteganyijwe ko igihe imyaka yose izaba yuzuye rizaba rifite abagera ku 1000.

Mu banyeshuri biga muri iri shuri harimo abishyurirwa na Leta y’u Rwanda barimo ababaye aba mbere mu gihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, abandi bakishyurirwa n’imiryango yabo.

Ibyishimo byari byose ku bana biga muri iki kigo basuwe na Cardinal Kambanda

Cardinal Kambanda yatemberejwe ibice bitandukanye bigize Ntare Louisenlund School

Cardinal Kambanda yashimiye imikorere inoze y’iri shuri ry’icyitegererezo

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School yaginiriye na Cardinal Kambanda

Abanyeshuri biga muri Ntare Louisenlund School bageneye impano Cardinal Kambanda wabasuye akabagenera impanuro zitandukanye

Ababyeyi barerera muri iri shuri basabwe kuba hafi aba bana

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles