-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Umupadiri w’i Kirehe akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15

Umupadiri w’i Kirehe akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umupadiri uyobora Lycée de Rusumo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry wagize ati “ Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu gihe Urukiko rwamuhamha iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera.

Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles