Mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 11, wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, warohamye mu gisimu cyacukurwagamo ibumba ry’amatafari, arapfa.
Nyir’icyo gisimu bivugwa ko yari yarabwiwe kenshi kugisiba akinangira, akanabicirirwa amande agakomeza akinangira, yahise acika aracyashakishwa n’inzego z’umutekano ngo abibazwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Gasharu, Ngirababyeyi Emmanuel, wakurikiranye amakuru yose y’uru rupfu, yabwiye Imvaho Nshya ko saa mbiri z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, uyu mwana wavuye iwabo, ajya kureba mugenzi we w’imyaka 8 baturanye, bajya mu gishanga cya Gaseke, ahari ikidendezi cy’amazi yatewe n’icukurwa ry’igisimu cyakurwagamo ibumba ritwikwamo amatafari, batangira koga ariko uyu mukuru akomeza kugenda agera aharehare cyane kandi atazi koga, yikamo ararohama.
Mudugudu Ngirababyeyi akomeza avuga ko wa mwana w’imyaka 8 wogeraga hafi y’inkombe yabonye mugenzi we arohamye, avamo ahagarara iruhande rw’amazi, abonye umugenzi anyura hafi yaho aramurembuza amutungira urutoki mu mazi ariko atavuga.
Avuga ko uwatungiwe agatoki yibajije ibyo ari byo biramuyobera, ababonye aba bana bombi bagenda na bo baba barahageze, bamubwira ko bababonye baza koga ari 2, ko ubwo hari igice cyo mu mazi atunga urutoki, mugenzi we akaba ataboneka ashobora kuba yarohamyemo.
Mudugudu ati: “Bahise bazana uzi koga, yibira muri cya gice umwana yerekanaga, akuramo uwo wari warohamye yapfuye, umurambo wahise ushyingurwa.’’
Yakomeje ati: “Nyir’iki gisimu, kimwe n’abandi bacukura muri kiriya gishanga bakuramo ibumba, bari barabwiwe kenshi, bafite n’amabwiriza ko uko bamaze kurikuramo bajya bahita basiba aho barikuye.
Bamwe barabikoze abandi barimo n’uriya barinangira, bacibwa amande ava ku mafaranga 50 000 n’ubundi banga kubisiba, amazi arekamo menshi cyane binakubitiyeho n’iyi mvura igwa cyane gutya, none dore gicuze inkumbi. Kugeza ubu nyiracyo aracyashakishwa n’inzego z’umutekano kuko akibyumva yahise abura, n’abandi batabisibye bahise babura.’’
Yavuze ko ubuyobozi bumukuriye bwamubwiye ko uriya mugabo nafatwa, uretse gucibwa amande azanashyikirizwa ubutabera akaryozwa urupfu rw’uyu mwana, aho bikomereye cyane bikaba ko bacukuraga nta n’ubwishingizi bafite, barasabwe kubushaka na bwo bakinangira.
Abahafite ibisimu bidasibye bongeye gusabwa kubisiba, bagirwa inama yo gushaka ubwishingizi, ababyeyi basabwa kujya barinda abana babo kujya gukinira muri ayo mazi no kuyogamo, n’undi wese uhababonye cyangwa ubona hari abaherekera akabakumira.