Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSUmunyeshuri wiga muri P3 yasambanyijwe n’uwo yita Papa.

Umunyeshuri wiga muri P3 yasambanyijwe n’uwo yita Papa.

Umunyeshuri wiga muri P3 yasambanyijwe n’uwo yita Papa.

Hakizimana Jean de Dieu w’imyaka 32, utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 9 wiga mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Umugore yari afite abana Babiri yari yarabyaye akiri umukobwa, barimo uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 9 na musaza we w’imyaka 6.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko Hakizimana yatawe muri yombi kandi yamaze kugezwa mu nkiko.

Ukekwaho yatawe muri yombi tariki 05 Werurwe 2024 afungirwa kuri Station ya RIB ya Gihombo mu gihe dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha tariki ya 11 Werurwe 2024 na bwo buyiregera urukiko tariki ya 18 Werurwe.

Nyina w’umwana wasambanyijwe yabwiye Imvaho Nshya ko yari amaranye n’umugabo imyaka 3 babana bitemewe n’amategeko. Muri iyo myaka 3 bari bamaranye bari batarabyarana.

Uko umwana yasambanyijwe n’uwo yita Papa

Uyu mugore avuga ko mu mpera za Mutarama intebe yamubwiriye ku kaguru, havukamo igisebe cy’umufunzo, ajyanwa mu bitaro bya Mugonero.

Avuga ko ubwo yari mu bitaro, umugabo wari wasigaranye abana yamusuraga akamubwira ko bameze neza nta kibazo ariko ntabazane ngo bamusure.

Habura iminsi 3 ngo asezererwe mu bitaro, umugabo ngo yahengereye abo bana baryamye basinziriye, aragenda akangura agakobwa, amubwira ko hari ibyo agiye kumukorera akamuha 100 FRW.

Umwana yabwiye nyina ko uwo bita Se yamusanze aho barara akamuterura akamujyana mu cyumba cye, amukuramo akenda k’imbere aramusambanya.

Birangiye yamusubije imbere y’iziko aho arara.

Mu ijoro ryakurikiyeho yamubwiye ko ya mafaranga 100 atayamuha ahubwo bongera, akazamugurira ikanzu.

Umwana ngo yamubwiye ko yumva ababara cyane, undi amubwira ko noneho atamubabaza, aramusambanya amusibiza aho yamukuye.

Umwana ngo bwakeye amerewe nabi ariko arihangana ajya ku ishuri, atashye nijoro nanone umugabo aragaruka, umwana amubwira ko ahubwo atakibasha kugenda neza, arimo kugenda atagaranyije amaguru kandi ko afite ubwoba ko bagenzi be ku ishuri babibonye.

Umugabo yamubwiye ko niyanga cyangwa akibeshya akarira nk’uko yarize mu majoro 2 abanza ahita amwica, umwana agira ubwoba araceceka umugabo arongera aramusambanya.

Yagize ati: “Natashye ku wa 20 Gashyantare ntakize neza, umugabo anyakira uko bisanzwe kuko nta n’amakimbirane twagiranaga, umwana ambwira ko yumva umutwe umurya ko ku wa mbere tariki ya 19 yabibwiye mwarimu amuha uruhushya arataha kandi yumva atazasubirayo vuba, kuko yumvaga n’umugongo, amatako n’amaguru bimurya.’’

Avuga ko kuko atatekerezaga ko umugabo we yakora ibyo, atatekereje ku gusambanywa ku mwana we, ahubwo yakomeje kumuha ibini by’umutwe ntiyita ku kuba atajya kwiga, cyane cyane ko yabonaga nta n’umwarimu uza kumubaza impamvu umwana atakiga.

Avuga ko byamaze ibyumweru birenga 2 umwana ameze atyo, arushaho kwangirika, igitsina kirabyimba gitangira kuzamo amashyira.

Ati: “Namujyanye mu nzu mubaza neza ikibazo afite abanza kwanga, bigezehe aho arambwira ngo ‘Niba utabibwira Papa ngo anyice reka mbikubwire’.

Yampaye amakuru yose, mubwiye ngo akuremo akenda k’imbere ndebe ambwira ko kuva yasambanywa atagishobora kukambara, ndebye nsanga bucya njya kubivuga kuri RIB.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo umugabo ari mu maboko y’ubutabera bagiye gushaka ubufasha bundi busigaye kugira ngo bafashe uyu muryango kuko usanzwe ubayeho mu buzima butari bwiza.

Umugore avuga ko umwana yasubiye ku ishuri ku wa 18 Werurwe, nyuma y’ukwezi kose atiga.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yabwiye Imvaho Nshya ko gusambanya umwana ari icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibutsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera ko amufiteho uburenganzira.

RIB ikangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi