Thursday, March 27, 2025
HomeBREAKING NEWSUmunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yagiye kwiga ahetse murumuna...

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yagiye kwiga ahetse murumuna we.

Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba katangaje ko hari umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Murenge wa Nyamyumba, wanze gusiba ishuri nyuma y’aho umubyeyi we amusigiye murumuna we agahitamo kumujyana ku ishuri mu rwego rwo kwanga gusiba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bwatangaje ko uyu mwana yanze gusiba ishuri ahitamo kuhagira murumuna we amutegurira igikoma aramuheka amujyana ku ishuri.

Akarere ka Rubavu katangaje ko umwana wiga ku ishuri ribanza rya Rambo, yabaye umunyeshuri w’ukwezi kandi aranabihemberwa.

Kati: “Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu mwaka wa kabiri kuri Rwunge rw’Amashuri rwa Rambo riherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yahembwe n’ikigo nk’umunyeshuri w’ukwezi, wanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana, isaha igeze, yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, ati ndiga muhetse, ariko sinsibe ishuri.”

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yashoye miliyari zisaga 56 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ni mu mushinga wiswe “Zero Out Of School Children”, ugamije gufasha abana barenga 177,119 bo hirya no hino mu gihugu bavuye mu ishuri batarengeje imyaka 16 y’amavuko.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bava mu ishuri ari 8.5% mu mashuri yisumbuye naho mu mashuri abanza ni 9.8%. Izi zikaba na zo ziri mu mpamvu zituma abana bo mu mashuri abanza bata ishuri.

Isesengura ry’Abasenateri ryakozwe umwaka ushize wa 2023, ryagaragaje ko uturere twari tugifite abana benshi batari bajya ku ishuri.

Ni mu gihe ariko Uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi ari two twari dufite abana bake bataye ishuri.

Muri rusange imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021.

Umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ni abahungu, aho bari kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa ari bo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi