Tuesday, March 25, 2025
HomeBREAKING NEWSUmunyeshuri wavaga kw'ishuri yishwe n’imodoka.

Umunyeshuri wavaga kw’ishuri yishwe n’imodoka.

Manzi Beny Shukuru w’imyaka 4 wavaga kwiga mu mashuri y’inshuke ku ishuri ribanza rya Nyabinaga mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yagonzwe n’imidoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Agence Virunga itwara abagenzi, ifite plaque RAC759U yavaga i Rubavu yerekeza i Rusizi, itwawe n’umushoferi witwa Sfari Alexis.

Yamugongeye mu gice cy’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange ku wa Mbere tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo  uyu mwana yavanaga ku ishuri n’abandi bana bigana, nta muntu mukuru bari kumwe, bageze mu Kigarama bagenzi be bagendera mu kuboko kw’iburyo we agendera mu kw’ibumoso.

Ati: “Yabonye agenda wenyine abandi bose bari ku rundi ruhande arambuka ngo abasange. Acyambuka ya Coaster imugeraho n’umuvuduko mwinshi umwana atayibonye na shoferi atamubonye, umwana aba ayiguyemo akubita umutwe ku gice cy’imbere cyayo, agwa muri kaburimbo. Bahise bamuterura bamujyana ku kigo nderabuzima cya Karengera agezeyo ahita ashiramo umwuka.”

Yakomeje ati: “Ukurikije uko  byari bimeze, iyo umushoferi atagira umuvuduko mwinshi impanuka  y’uriya mwana ntiba yageze kuri urwo rwego. Tukihagera nk’abayobozi n’inzego z’umutekano, tumaze kubona uko bimeze, hanzuwe ko  umwana ajyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, nyuma akazashyikirizwa umuryango we ukamushyingura.’’

Yasabye abashoferi kujya bagenda mu muhanda bitonze, cyane cyane ko aka gace kimwe n’ak’Umurenge wa Gihombo bihana imbibi hamaze iminsi habera impanuka nyinshi z’imodoka zihitana benshi abandi bakaba inkomere, bamwe bakanahakura ubumuga budakira, kuko nk’uwo iyo agenda yitonze aba yabonye umwana mbere ntamugonge.

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo, anasaba ababyeyi gukurikirana imigerere ku mashuri n’imitahire y’abana babo, akavuga ko umwana w’imyaka 4 adakwiye kugenda mu muhanda wa kaburimbo wenyine nta muntu mukuru bari kumwe ngo  agiye cyangwa avuye ku ishuri, kuko imodoka ziba zigenda cyane, abana bafite ibyago byinshi  byo kugongwa na zo, cyane cyane ko baba bataramenyera kugenda mu muhanda nk’uwo wa kaburimbo w’imodoka nyinshi.

IVOMO:IMVAHO NSHYA.CO.RW

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Ahubwo x ni gute ikigo gituma umwana wimyaka ine ataha nta muntu uje mukuru uje kumucyura? Umushoferi we ndumva arengana rwose kuko mumuhanda niba harimo icyapa cya 60 ntago wagendera kuri 30. Ikindi niba koko bigaragara mo Aho hantu habera impanuka cyane Kandi hakaba hambukira abanyeshuri benshi, polisi yakagombye guhindura ibyapa bihari nibura bikaba 40 KMP.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi