umuhango – Perezida Kagame abwira Minisitiri Marizamunda, Uwimana na Iradukunda barahiye
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko iyo barahiriye inshingano, badakwiriye kubifata nk’umuhango ahubwo ko bigomba gukurikirwa n’ibikorwa, bagashyira mu ngiro ibyo bashinzwe.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, barahiriye inshingano zabo.
Ubwo abandi bagize Guverinoma barahiraga, Marizamunda na Uwimana ntabwo bari mu gihugu, bari hanze yacyo mu butumwa bw’akazi. Ni mu gihe Iradukunda we yahawe inshingano nyuma y’uko abandi barahiye.
Perezida Kagame yavuze ko abafite inshingano, bakwiriye kuzikora neza ariko kugira ngo babigereho, hari impamvu zitandukanye ziba zigomba kujyana nabyo.
Ati “Ugomba kuba wumva inshingano n’uburemere bwayo […] ni ibyo dukorera abaturage, dukorera igihugu. Ubwo natwe turimo ariko ntabwo aritwe twikorera, dukora kugira ngo tugeze byinshi ku bandi, ariko iyo byagenze neza, ubwo nawe uba urimo ariko ntabwo abantu bahabwa inshingano kugira ngo birebe.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwahawe inshingano, agomba kugira n’ubumenyi bumubashisha gukora inshingano ze neza, kuko nabwo bugira uruhare.
Ati “Akenshi bikunda kuvanga, abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije. Hagomba kuba hari wa mutima ugukoresha, ukoresha uri inyuma y’ubwo bumenyi kugira ngo wuzuze za nshingano z’ibanze…abantu barabivanga bakibwira ko ubwo afite ubumenyi n’ubushake bushobora gusobanurwa mu buryo butandukanye ko byarangiye ariko ibyo biganisha kuri wowe gusa ntabwo biba biganisha ku nyungu z’igihugu muri rusange.”
Perezida Kagame yavuze ko abarahiye, babiri bari basanzwe mu nshingano, undi umwe yavuye ku rwego rumwe ajya ku rundi atari asanzweho ariwe Iradukunda. Bose minisiteri bakoramo, yasobanuye ko zibumbiye hamwe byinshi mu byo igihugu cyifuza.
Ati “Nujya kureba iyi mirimo, hari Minisiteri y’Ingabo, iy’Ikoranabuhanga n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango. Urebye zisa n’aho zihuje ibintu bya ngombwa by’igihugu cyacu. Ibyo kwirinda, ikoranabuhanga n’iby’umuryango…ni byo bigize mu by’ukuri ibyo dukora byinshi, hafi ya byose bishingiye kuri ibyo bitatu.”
“Ndagira ngo nibutse abamaze kurahira, kurahira ntabwo ari umuhango gusa, ugira gutya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo.”’
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bireba n’abandi barahiye mu gihe gishize, abibutsa ko bagomba kwirinda gukora amakosa, banayakora bakayigiraho kugira ngo barusheho gutera intambwe bagana imbere.
Ati “Iyo byabaye amakosa abantu basubiramo kenshi, biba bya babaye ikindi kibazo cy’uko mu nshingano bafite baba bireba aho kureba abanyarwanda n’igihugu.”

Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Abaminisitiri batatu

Ubwo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, bavugaga indahiro

Minisitiri Marizamunda, Uwimana na Iradukunda barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Mbere


