-8.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

 Umubyeyi yamubwiye ko azaba imbwa ahita yiyahura

 Umubyeyi yamubwiye ko azaba imbwa ahita yiyahura

Mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Muhazi Akagari ka Nyarusange Umudugudu wa Kavura , Haravugwa inkuru y’umusore witwa Tayebwa Hally uri mu kigero kimyaka 23 wapfuye yiyahuye nyuma yo kubwirwa na Se umubyara ko naguma ku ishyiga azapfa nk’imbwa.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye kuwa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, ubwo nyina yaje agasanga umwana mu cyumba yimpanitse mu mugozi yapfuye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ababyeyi b’uyu mwana babanaga mu macyimbirane doreko babanye uyu mugore afite umwana bityo amakimbirane ahera aho, ndetse bivugwa ko bajyaga barwana cyane dore ko uyu mugabo mu minsi ishize yafunzwe kubera kurwana n’umugore nyuma afunguwe ntiyagarutse muri urwo rugo.

Abaturanyi kandi batunguwe n’uko uyu muryango wafashe icyemezo ko ntawemerewe kuza kubatabara yaba abayobozi b’umudugudu ndetse n’akagari bose yabashwishwiburije kandi mu busanwe bazi ko mu muco nyarwanda iyo umuntu apfushije baza ku mutabara ndetse bakanaharara, bakamuba hafi kugeza bashyinguye umurambo.

Mu yandi makuru bivugwa ko uyu mugabo yari ameze nk’inganzwa kuko umugore yahoraga amucyurira ko inzu babampo atari iye ahubwo uyu mugore yayihawe n’umuvandimwe we bityo rero akaba nabyo biri mu ntandaro zayo macyimbirane bityo abaturage bagasaba ko ubuyobozi bwajya butandukanya abantu bafite amakimbirane mu gihe batarabona gatanya.

Ku murongo wa telefone, Umuyobozi w’umudugudu wa Kavura yatubwiye ko inkuru nawe yayumvise kucyumweru mu masaha ya saakumi nebyi, ubwo bamuhamagaye bamubwira ko hari umwana wiyahuye, agezeyo asanga nibyo.

Ati: “Nagezeyo nsanga uwo mwana ntabwo muzi kuko atarasanzwe aba muri urwo rugo ahubwo yabaga Kigali, noneho uwo mwana akaba yaraje agasanga Se muri urwo rugo bagatongana bikageraho Se amubwira ko azapfa nk’imbwa ndetse ntacyo yimariye, bituma umwana arakara arimyoza ajya mucyumba, aya makimbirane yatewe n’uko uyu mugabo yahoraga akeka ko uyu mugore amuca inyuma kuko buri wese ugeze muri urwo rugo uyu mugabo yakekaga ko aje gusambanya umugore we, ndetse ubwo bajyagayo nk’ubuyoboozi uyu mugabo yabirukanye bityo banzura ko inzego z’umutekano zikura uyu mugabo muri urwo rugo ntaharare”.

Asoza yavuze ko abantu badakwiye kugirana amakimbirane nkaya kuko aganisha ku byago birimo urupfu.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles