Uko ikoranabuhanga ryahinduye uburezi bw’ibanze mu mashuri aturiye inkambi z’impunzi
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, aho iri gukora ibishoboka byose ngo amashuri yose yo mu Rwanda agezwemo internet.
Uburyohe bw’ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha, abo mu Ishuri rya GS Paysannat LE batangiye kubwumva.
Muri iri shuri haba gahunda yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, inagera mu bindi bigo byigirwamo n’abana b’impunzi n’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Yatangijwe mu 2021.
Iyi gahunda, ubu ikorera mu turere twa Kirehe, Gatsibo, Nyamagabe, Gisagara, Karongi na Gicumbi. Ishyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR] ifatanyije na World Vision International, ku nkunga y’Umuryango ProFuturo wo muri Espagne.
Iyi gahunda ikorera mu bigo by’amashuri 15 bikikije inkambi, ikaba igera ku banyeshuri barenga 16,000 b’impunzi n’Abanyarwanda bo mu mashuri abanza [kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu], n’abarimu barenga 500 bakaba barahuguwe.
Ishimwe Ange Brinella yiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza mu Ishuri rya GS Paysannat LE rihereye i Mahama. Yavuze ko uretse gukurikirana amasomo, yanabonye ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka ‘tablet’ na mudasobwa.
Ati “Hari ubwo umwarimu aba yigisha yandika nko ku kibaho, ariko iyo dufite izi ‘tablets’, uba ubona ibyo atabasha kugusobanurira mu magambo, tukabibona mu mashusho yabyo. Twigiramo amasomo y’Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, SET ndetse n’isomo ry’Imbonezamubano n’Iyobokamana [Social Studies].”
Ishimwe Nick Rafael we yavuze ko “Natangiye gukoresha ‘tablet’ mu mwaka wa gatanu ariko hari byinshi byahindutse, amasomo yarushijeho kumvikana. Urugero nko gukora amasuzuma twayakoreraga ku mpapuro, umwarimu bikamufata ibyumweru byinshi mu kudukosora, ariko ubu tuyakorera muri tablet tugahita tubona amanota ako kanya.”
Umwarimu wigisha imibare mu Ishuri rya GS Paysannat LE, Nibitura Vincent, yavuze ko iri koranabuhanga ryahinduye byinshi mu myigire n’imyigishirize.
Ati “Imyitozo nyitegurira mu mashini buri mwana agahita ayibona, kandi bamara no kuyikora igahita ikosorwa ako kanya. Bimfasha no gukurikirana abanyeshuri banjye kuko muri sisitemu mba mbona abari gukora n’abatari gukora nkamenya uko mbafasha.”
Yongeyeho ati “Nk’iyo wababwiye uti ’ejo tuziga dukoresheje ikoranabuhanga nta n’umwe usiba’. Urumva ko byanabakundishije ishuri.”