-7.8 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

Ubuyobozi buhumurije abarimu banditse batabaza

Ubuyobozi buhumurije abarimu banditse batabaza

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro ho mu kagari ka Munyinya ku ishuri ribanza rya Kigali (EP Kigali) haravugwa guhangana kwa Diregiteri w’ishuri ndetse n’abarimu bagera ku munani abarimu bagataka akarengane bakitabaza ubuyobozi bw’umurenge bukabatererana gusa bwatangaje ko ikibazo kirimo kuvugutirwa umuti.

Mu ibaruwa dufitiye kopi yo ku itariki ya 20 Kamena 2025 yandikiwe umuyobozi w’umurenge  wa Busoro yakiriwe n’umurenge  n’ubwo itasubijwe yanditswe n’abarimu umunani igira iti:

Impamvu:Kumenyekanisha akarengane ko mu kazi.

Bwana Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro.

Bwana, Muyobozi tubandikiye ino baruwa tugirango tubamenyeshe imbogamizi turi guhura nazo mu kazi.

Mubyukuri,Bwana Muyobozi ino baruwa tuyanditse turi abarezi umunani (8) bakorera kuri EP Kigali akaba ari natwe dufite ibibazo,bimwe muribyo bibazo n’ibi bikurikira:
-Gutandukanwa mu bandi barezi tukitwa amazina atandukanye nkaho umuyobozi atwita ko turi agatsiko,abasambanyi.

-Kudugoza ku nkeke akoresheje imvugo zikomeye nkaho akunda kutubwira ngo azatwitendekaho ,azatwicara ku gakanu.

-Gucunaguzwa byahato na hato

Bityo mu byifuzo byacu nuko mwazadusura ku kazi tukababwira akababaro kacu kisumbuye kuri ibi mukadufasha kubikemura kuko dutewe ubwoba naho biri kugana umunsi ku munsi.

Tubashimiye uburyo mubyakiriye mugihe tugitegereje igisubo cyanyu (Bose barasinya).

Nyuma yo kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro ntibaze kumva ibibazo biri muri iki kigo, bavuga ko Umuyobozi w’ishuri Bwana ISHIMWE Emmanuel yagiye abaha amabaruwa abasaba ibisobanuro bakabifata nko kubatoteza.

UMURUNGA.com twifuje kumenya icyo uyu Diregiteri wa EP Kigali Bwana ISHIMWE Emmanuel abivugaho ati:”Buriya njyewe nk’urwego nkorera ntabwo nemerewe kuvuga aka kanya, ibijyanye niyo baruwa ntayo nzi.”

Twamubajije niba abanye neza n’abarimu ayoboye agira ati:”Akazi karakorwa  kandi gafite uko gakorwa buriya ntabwo umuntu aba atazi ibyo arimo akora! umuntu ashobora kutishimira serivice ahabwa.”

Akomeza avuga ko abafite ikibazo bagana inzego z’umutekano ati: Icyaha cyo gutoteza gihanirwa muri RIB n’icyaha cya ruswa ahubwo bagana inzego z’amategeko zikabarenganura njyewe akazi nkora ndakazi!”

Akomeza avuga ibyo bishobora kuba ari ibuhuha atabiha agaciro kuko atariwe bandikiye.

Twashatse kumenya impamvu Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro Bwana HABINEZA Jean Baptiste ushyirwa mu majwi ko atitaye ku kibazo bamugejejeho, tumubaza impamvu atagiye kumva akarengane k’abarimu cyangwa ngo basubizwe  ku karengane bakorerwa ati:”Yego ndakizi, ikibazo cyabo kirimo kirakurikiranwa, ndumva hari nibyo Diregiteri yabajijwe yasabwe, ikibazo rero ntabwo cyarangaranwe kirimo kirakurikiranwa, hari n’ibya kozwe nubwo kuruhande rwabo bashobora kuba batabizi.”

Akomeza ahumuriza abarimu anabagira inama zo gukomeza gukora akazi ati:”Ntibacike intege bakomeze bakore akazi nk’uko bisanzwe  bakomeze batange uburere n’uburezi ku bana ariko ikibazo kirimo kirakurikiranwa.”

Andi makuru twamenye ni uko bivugwa ko hari abo uyu muyobozi ashaka kwikiza bakirukanwa cyangwa bakimurwa, Diregiteri abikora abasaba ibisobanuro mu nyandiko(Demand) zimwe UMURUNGA dufitiye kopi, bazira kuganira hagati yabo, we akabyita agatsiko.

Bavuga ko birangira abahaye umugayo kandi ntakosa bafite rihanwa n’iteka rya minisitiri w’intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze cyane mu ngingo ya 64.

Ni mu gihe ku rundi ruhande nyuma y’uko umunyamakuru Sam Kabera  iyi nkuru ayishyize kuri X abenshi bibajije kunyandiko ariko uwitwa Ndoli yagize ati:”Cyakora bazacunge neza hari abayobozi b’ibigo bashobora kuba baragiye bagafata ibigo nkibyabo bite.”

Ni mu gihe kandi hirya no hino hakunze kumvikana amakimbirane aterwa n’uko hari abarimu bakunze kumvikana bavuga uko ibigo biba biyobowe ariko hakazamo icyo bita itonesha.

Niyo mpamvu bakunze gusaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) ko mu gihe basuye amashuri bajya bumva ibibazo by’abarimu bafite mu kazi kandi bigakemurwa, mu gihe cyavuba kuko iyo bidakemuwe batotezwa bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles