Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kubera ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatanze umusaruro, yiyemeje kuyishyiramo imbaraga ndetse ikanasaba Abanyarwanda kuyishyigikira, aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24 hashyizweho agera kuri miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kubitangariza Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ubwo yabagezaho gahunda ya Guverinoma yo kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID 19.
Iyo ngengo y’imari ya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yariyongereye iva kuri miliyari 22,1 z’amafarannga y’u Rwanda yashyirwagamo muri 2021/2022, igera kuri miliyari 90 Frw z’amafaranga mu mwaka wa 2023/2024.
Dr Ngirente yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda kandi yakomeje kongera imbaraga mu kugaburira abana ku mashuri, iyo gahunda yatanze umusaruro mu kugaburira abana ku mashuri. Twifuza ko buri mwana yafata ifunguro rya ku manywa akarifatira ku ishuri, uwiga mu ishuri ataha agafata ifunguro rya saa sita agataha.Noneho uwiga aba mu kigo agafata irya mu gitondo saa sita na nimugoroba ari ku ishuri”.
Ni gahunda yatangijwe mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021 ariko nyuma yo kubona ko itanga umusaruro ufatika yashyizwe no mu bindi byiciro by’amashuri yaba aya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Agaruka ku ngengo y’imari yashyizwemo muri iyi gahunda, Karakye Charles Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabwiye itangazamakuru ko kongera ingengo y’imari bidasobanuye ko ari uruhare rwa Guverinoma rwiyongereye gusa.
Uwo muyobozi yavuze ko ahubwo ko ari uburyo bwo kongera umubare w’abana bakenera amafunguro ku mashuri ko uruhare rwa Guverinoma ari 56% kuri buri mwana ahubwo n’ababyeyi na bo bakamwishyurira andi asigaye.
Karakye yasobanuye ko mu gutangiza iyo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yagiyeho kubera ko hirya no hino mu gihugu, imyigire y’abanyeshuri wasanga itagenda neza by’umwihariko ku biga mu mashuri abanza.
Yavuze ko mu banyeshuri miliyoni 4 u Rwanda rufite, abarenga miliyoni 2 ari abiga mu mashuri abanza.
Karakye yashimangiye ko kugaburira abana ku mashuri byatanze umusaruro aho byagabanyije abana bata amashuri, bakurikira amasomo neza kandi bashishikaye ndetse no kugabanya imirire mibi.
Yavuze ko kongera ingengo y’imari ari uburyo bwo gukomeza gushyigikira no guha imbaraga iyi gahunda, yagaragaje ko itanga umusaruro ndetse ikaba ari na cyo Guverinoma yiyemeje ko abanyeshuri bose mu gihugu igomba kubageraho.
Karake yabisobanuye agira ati: “Ni ngombwa kuzirikana ko Miliyari 90 Frw zavuzwe, zigenewe kugura ibiribwa kandi amafaranga akenewe muri iyi gahunda arenga iyo mibare yatangajwe”.
Karakakye yagaragaje ko Guverinoma ikomeje gushyigikira iyi gahunda kugira ngo igere kuri bose kandi ifashe no mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ababyeyi na bo bahamya ko iyi gahunda yagize umumaro.
Kankindi Maria ni umubyeyi ufite umwana wiga mu mwaka 5 w’amashuri yisumbiye n’uwiga mu kane w’amashuri abanza yabwiye Imvaho Nshya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yaje ikenewe.
Yagize ati: “Ubundi abana wasangaga bajya kwiga bagataha bashonje bamwe nta n’ubwo batsinda neza kubera ko batakurikiraga mu ishuri ariko ubu bararya kuko Leta yabashyiriyeho uburyo bwiza…Turashima rwose nibakomereze aho kandi ubona ko batsinda neza nta kibazo.”
Ntagegwa Valens utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko na we abana be abarimu bamubwiraga ko abana be bakunda gusinzira mu ishuri kubera gusonza ariko ubu ikibazo cyarakemutse kugaburirwa ku ishuri.
Ati: “Ubu baratsinda bakanabona amanota meza mu bizamini”.
Abo babyeyi bahamya ko bamaze gusobanukirwa ko gufasha ibigo abana babo bigaho, kugura ibyo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ari ingirakamaro kandi ko ari ugushyigikira gahunda yashyizweho na Leta.
Yego nibyo cyane ni byiza pe ariko haraho numva ko kuva igihembwe cya 2 cyatangira batazi icyitwa amavuta.