Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSUbuhamya bwa mwarimu ufite ubumuga bwo kutabona wigisha mu mashuri yisumbuye

Ubuhamya bwa mwarimu ufite ubumuga bwo kutabona wigisha mu mashuri yisumbuye

Ubuhamya bwa mwarimu ufite ubumuga bwo kutabona wigisha mu mashuri yisumbuye

Mu Karere ka Burera hari umwarimu witwa Uwamahoro Gloria ufite ubumuga bwo kutabona aho yigisha isomo ry’indimi mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo, abanyeshuri yigisha bakaba bashimangira ko bakunda isomo rye kandi baryumva neza nta mbogamizi na nke bamufiteho.

Uwamahoro w’imyaka 30, ni umwarimu w’isomo ry’Ikinyarwanda n’Icyongereza mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo. Avuga ko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka itatu, ajyanwa kwiga mu kigo cyakira kikanita ku bana bafite ubumuga, HVP Gatagara.

Yize neza, ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu burezi, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubu amaze umwaka atangiye umwuga w’uburezi.

Ku rundi ruhande ariko, mwarimu Uwamahoro avuga ko akirangiza kwiga yagize impungenge z’ukuntu azigisha abanyeshuri badafite ubumuga, ndetse ubwo yatangiraga umwuga mu rwunge rw’Amashuri rwa Muramba mu Karere ka Gakenke ngo byabanje kumugora.

Abanyeshuri bigishwa na Uwamahoro  bashimangira ko bakunda isomo rye, kandi ngo baryumva neza nta mbogamizi na nke bamufiteho.

Bamwe mu bana bafite ubumuga biga mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo bavuga ko Mwarimu Uwamahoro yabubatsemo icyizere cyo gukabya inzozi zabo.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kirambo, Ndababonye Fulgence afatiye ku rugero rwa Uwamahoro Gloria, ashimangira ko izi ari imbuto z’uburezi budaheza bwimakajwe na Leta y’u Rwanda.

Mwarimu Uwamahoro Gloria ashima cyane leta y’u Rwanda ku ngamba zitandukanye zo kuvana mu bwigunge abantu bafite ubumuga no kubateza imbere, agakangurira umuryango nyarwanda kubashyigikira birushijeho kuko bashoboye.

Cyokora mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo nta bikorwaremezo byorohereza abantu bafite ubumuga. Kuva
Kuva mu cyumba cy’ishuri ajya mu kindi, bisaba umuntu umurandata.
Mwarimu Uwamahoro Gloria avuka mu Murenge wa Cyanika muri Burera, aho ahagarariye inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga akaba na visi perezida wa Gikuriro muri uwo Murenge.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi