Ubucicike mu mashuri bubangamiye imyigire y’abanyeshuri

Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta byo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga, bigaragaramo ubucucike, bavuga ko butuma abanyeshuri badakurikira amasomo neza bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha hakongerwa ibyumba by’amashuri.
Umwe mu barimu bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gahogo gihereye mu Murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga, avuga ko ubucucike mu ishuri butuma hari abana badakurikira amasomo.
Ati: “Ubucucike burahari hano ku kigo cyacu kandi bigira ingaruka ku myigire ya bamwe mu banyeshuri, none se hari nk’amashuri afite abanyeshuri barenga 60 mu ishuri urumva umwarimu kubakurikira bose ni ikibazo urumva ko no kwiga kwabo biragoye”.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gitarama (GS Gitarama) Mukanyandwi Fausta, na we akaba avuga ko mu kigo ayoboye na bo hari amashuri arimo ubucucike akifuza ko ubuyobozi bubafasha kongera ibyumba by’amashuri.
Ati: “Ubucucike turabufite kuri bimwe mu Byumba by’amashuri, ku buryo usanga abarimu bagorwa no gukurikirana abanyeshuri. Muri make ubuyobozi budufashije hakongerwa ibyumba by’amashuri byafasha abana kwiga neza kuko iyo ari benshi mu ishuri usanga no gukurikira amasomo kuri bose bitoroha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibazo cy’ubucucike kigaraga muri bimwe mu bigo byamashuri hari gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hakurikijwe ingengo y’imari yo kubyongera.
Ati: ” Ni ishingano zacu nk’ubuyobozi kubaka ibyumba by’amashuri ariko bikaba bigomba kujyana n’ubushobozi buhari, rero icyo nakwizeza hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino ku mashuri atandukanye ariko bikazajyana n’ingengo y’imari yabonetse.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko muri gahunda gafite yo kugabanya ubucucike mu mashuri, harimo no gushishikariza abana kwiga ku mashuri yubatswe ahabegereye kugira ngo hadakomeza kugaragara ibigo bimwe bifite ubucucike bukabije. Ndeste no gukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro kuko umubare munini w’abana bavuka nawo utuma iki kibazo gikomeza kugaragara.



Na gicumbi nuko bimeze abanyeshuri 70 mu ishuri rimwe
Aba ndabona bakiri mu midabagiro
Muri North-Gakenke niho hari ubucucike burenze ubwo se uyu murezi uri kurira afite abanyeshuri 60 ubwo ntasekeje.
Urugero: Nkatwe kuri EP BUYANGE,Mataba sector, Gakenke district
Kuva P1 kugera P3 ishuri ririmo abanyeshuri bake biga ari 93.
Kuko nka P3A biga ari 101 mu ishuri rimwe.
Nursery yo yabuze aho yigira twatiye urusengero rwashaje nirwo bigiramo.
Namwe mwese murateta nge aho ndi muri Kayonza P5 na p4 biga mu ishuri rimwe barenga 115