Tuesday, April 29, 2025
HomeEDUCATIONU Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, mu mashuri atandukanye mu Gihugu haratangira Isuzumabumenyi Mpuzamahanga rigenewe abanyeshuri biga mu yisumbuye (PISA) rizamara igihe kirenga ukwezi n’ibyumweru bibiri.

Ni isuzumabumenyi ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) rigenewe abanyeshuri biga mu yisumbuye batarengeje imyaka 15 biga ibijyanye n’imibare, gusoma na siyansi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yatangaje ko yishimiye gutangaza ko u Rwanda rwitabira iri suzuma mpuzamahanga rya 2025.

Biteganyijwe ko abanyeshuri 7.455 baturutse mu bigo by’amashuri 213 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, akazasoza ku wa 7 Kamena 2025.

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko PISA ifasha gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri hibandwa cyane ku bushobozi bwabo mbwo gukoresha ibyo biga mu gukemura ibibazo by’ubuzima busanzwe.

Buvuga kandi ko ukwitabira k’u Rwanda gushimangira ukwiyemeza kwarwo mu guharanira iterambere ry’uburezi no gusuzuma imikorere yarwo mu bihugu 91 byitabira muri uyu mwaka.  

Biteganywa ko Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, ari we utangiza ku mugaragaro iryo suzumabumenyi ku rwego rw’Igihugu ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 saa tatu za mugitondo.

Kuri uwo munsi kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi Claudette Irere, na we azayobora uwo muhango mu Ishuri Ryisumbuye rya Nu-Vision mu Karere ka Gasabo.

Mu mwaka wa 2023, isuzumabumenyi rya PISA ryitabiriwe n’ibihugu 81, rikaba ryaribanze ku mibare aho amanota yasohowe mu kwezi k’Ukuboza 2025

Andi manota ku bumenyi bw’abanyeshuri mu birebana n’ubumenyi ku imari, gutekereza bigamije guhanga ibishya ndetse no kuba biteguye guhangana n’ubuzima yasohotse mu mwaka ushize wa 2024.

Kuri ubu iri suzumabumenyi ribaye ku nshuro ya cyenda, rikaba rikomeje mu bihugu bitandukanye, amanota akaba ategerejwe gutangazwa mu mwaka wa 2026.

Iri suzuma risanzwe rikorwa buri myaka itatu kuva mu 2000, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa by’uburezi no guteza imbere imyigire. Mu Rwanda, rije rikurikiye ubukangurambaga bwatangiye ku wa 17 Werurwe 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi