Wednesday, March 26, 2025
HomeEDUCATIONU Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga ku isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri NESA, yatangije ubukangurambaga bwo kwitegura isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri ryitwa PISA, akaba ari isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’lkigo Mpuzamahanga cy’Ubufatanye mu Bukungu n’lterambere (OECD).

PISA isuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza, na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi.

Iri suzuma rikorwa buri myaka itatu, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa by’uburezi no guteza imbere imyigire.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, i Kigali mu ishuri ryisumbuye rya ES Kanombe EFOTEC, bukazageza ku wa 6 Mata, hanyuma bwongere gukomeza kuva ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025.

NESA ivuga ko PISA igamije gusobanurira abanyeshuri, abarimu, ababyeyi abayobozi b’amashuri, abayobozi bo mu Nzego z’ibanze n’ Abanyarwanda muri rusange ibijyanye n’iri suzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko icyo gikorwa u Rwanda rukitezaho kwipima ku myigishirize yo mu mashuri yarwo n’ayo mu bindi bihugu kugira ngo ahari intege nke hakosorwe

Yagize ati: “Ni isuzuma rikorwa ku bintu bitandukanye ku buryo utavuga ngo igihugu iki n’iki integanyanyigisho yacyo ni yo yiganjemo”

Ni irushanwa rikorwa n’abana bafite imyaka hagati ya 15 na 16 biga mu mashuri yisumbuye.

Dr Bahati Bernard ati: “Ni isuzuma rikorerwa ku bana b’imyaka 15 kugeza kuri 16 n’amezi abiri. Ni isuma rikorwa harebwa, ese uyu mwana aramutse arangije amashuri akajya mu buzima busanzwe yaba ajyanye iki?”

Yongeyeho ati: “Ntabwo ari ukujya kuvuga ngo wenda mpa igisobanura cy’ikintu iki n’iki? Ahubwo ni isuzuma risaba abana gukoresha ibyo bize, mu cyongereza, imibare na siyansi, mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.”

Biteganyijwe ko isuzuma rya PISA 2025 rizakorerwa mu bihugu bitandukanye 91, byo ku Isi, muri Afurika rikaba rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Zambia na Moroc.

U Rwanda ni bwo bwa mbere rugiye kwitabira PISA, aho NESA ihamya ko rubyitezeho gufasha u Rwanda kugereranya imyigirije y’amashuri yarwo n’ay’ahandi mu bindi bihugu ahari amakosa agakosorwa. Ubwo bukangurambaga mu Rwanda, buzakorerwa mu bigo 213, bukaba bugamije kumenyakanisha uko iryo suzumwa rikorwa kugira bifashe abarezi n’abanyeshuri kuryitegura neza.

NESA yasabye ibigo by’amashuri kwimenyereza uburyo bw’imibarize kugira ngo isuzuma rya PISA rizagende neza.

PISA ibaza buri myaka itatu ikaba yaratangiye gukorwa ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 20

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi