3.5 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

U Rwanda rwatangije ikigo kizinjiza mu buzima busanzwe abagororwa bitegura kurangiza ibihano

U Rwanda rwatangije ikigo kizinjiza mu buzima busanzwe abagororwa bitegura kurangiza ibihano

Mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, hafunguwe Ikigo gishya kizajya cyakira abitegura gusoza ibihano bakatiwe n’inkiko, ‘Rwamagana Social Reintegration Centre.

Iki kigo ni icya mbere cyo muri uru rwego cyubatswe mu Rwanda, aho mu gice cya mbere (Phasae I) batangiranye n’abagororwa b’abagore 250, ariko gifite ubushobozi bwo kwakira ababarirwa mu 2500, ndetse ikindi gice kizaba kirimo n’abagabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CSP Hillary Sengabo, yabwiye Umunota ko iki kigo kizajya cyakira abagorororwa bitegura kurangiza ibihano maze bahabwe amasomo arimo Uburere mboneragihugu n’amasomo y’imyuga ajyanye n’iby’ubwiza no kudoda.

Yongeyeho ko abazajyanwa muri iki kigo bazabaho mu buzima bubinjiza kujya mu muryango Nyarwanda aho batazaba bambaye amapingu cyangwa ngo bacungishwe imbunda.

Ati “ Mu ntangiriro cyatangiranye n’abantu 250 b’abagore, kizaba ari ikigo cyemerera abantu gusurwa n’imiryango yabo, kizaba ari ikigo gifasha abantu kwiga ubumenyingiro. Ubu hatangiyemo amasomo y’ubwiza no gutunganya imisatsi y’abadamu ndetse no kudoda. Ni ikigo kitariho inkuta ziremereye nk’uko musanzwe muzi uko amagorero aba ateye .Ni ikigo kimeze nk’ishuri ryisumbuye kuruta uko cyaba ari gereza.”

Yakomeje agira ati “Abazajya bakijyamo bazajya batoranywa mu magororero atadukanye mu gihugu, hashingiwe ku myitwarire myiza yabo ndetse no kuba basigaje igihe gito ngo bafungurwe. Hagati y’umwaka n’amezi atandatu. Ni munsi y’umwaka nibwo aba yemerewe kujyayo.”

CSP Sengabo asvuga iki kigo kizarushaho kwigisha abagororanwa kuko bazaba bameze nkaho bari mu muryango.

Ati “Ni inzira yo kugororwa ariko ni n’inzira yo gutaha kuko umuntu ahava ajya mu muryango we. Ariko n’igihe ahari mu by’ukuri igice cyimwe aba ari mu igororero ikindi aba mu muryango. Ikindi ashobora kujya mu bikorwa by’abaturage mu mirenge aherereyemo nkuko bisanzwe nk’uko abandi baturage bigenda .Ntabwo bazaba barinzwe n’imbunda n’amapingu nkuko tumenyereye amagororero. “

CSP Sengabo avuga ko mu gice cya kabiri, hazakirwa n’abagabo nabo bigishwe uburere mboneragihugu ndetse n’imyuga itandukanye.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles