U Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’Imibare ku bana
U Rwanda rwakiriye amarushanwa mpuzamahanga y’Imibare yitabirwa n’abana biga mu mashuri abanza azwi nka ‘Abacus Mental Math Olympiad’.
Aya marushanwa yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, KCEV( Camp Kigali), ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nzeri 2025.
Aya marushanwa yateguwe n’ikigo mpuzamahanga cy’uburezi cyatangiriye mu Bushinwa cya SHENMO Education, ndetse baboneyeho no gutanga ibihembo bya SHENMO Cup 2025.
Intego z’aya marushanwa ni ugutegura abana bakiri bato ngo bakure bakunda isomo ry’imibare, aho banatozwa gukemura ibibazo hakoreshejwe imibare, bakanamenyerezwa gutekereza vuba kandi mu buryo bwimbitse (Critical thinking).
Yitabiriwe n’abana basaga 300 bari hagati y’imyaka 4-14 y’amavuko baturutse mu bihugu by’Afurika 30 birimo n’u Rwanda ndetse n’Ubushinwaz baherekejwe n’ababyeyi babo, ndetse n’abarezi.
Abitabiriye amarushanwa bahawe ibizamini bikorwa mu gihe gito aho basabwaga gusubiza imibare igoye cyane mu mutwe mu gihe gito gishoboka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.
ati: “Ni ibyishimo kubona ABACUS igeze mu Rwanda, kuko ari imyitozo y’ubwonko ifasha abanyeshuri gukemura ibibazo, guhatana ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhuza abarimu b’Abanyarwanda n’abo mu mahanga kugira ngo basangizanye ubunararibonye.”
Aya marushanwa yatangiye bwa mbere muri 2024, yitabirwa n’abana 220, yongera kuba Gicurasi 2025 yitabirwa n’abana 243.
Kuri iyi nshuro yahuje ibihugu byinshi bitandukanye ndetse bwa mbere kuva yatangira hatangwa ikizamini cya “Mental Calculation,” aho abarushanwa basabwa gusubiza mu buryo bwihuse ibibazo byo guteranya, gukuramo no gukuba imibare myinshi.
Abitabiriye irushwanwa bose bahawe umudari w’ishimwe mu gihe ibihembo byihariye byahawe abatsinze kurusha abandi.








