U Rwanda rugiye gutangiza ikigo gitanga amasomo y’umutekano w’ikoranabuhanga
Minisiteri y’Ikiranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko umwaka wa 2025 uzarangira mu Rwanda hatangijwe ikigo cyigisha amasomo ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy).
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) Ingabire Paula, yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyobore n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025.
Ibyo biganiro bagiranye byibanze ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) yo mu 2023-2024.
Minisitiri Ingabire yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga amasomo yigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga no kurinda umutekano w’amakuru batangaza.
Yashimangiye ko ‘Cyber Academy’ izanafasha urubyiruko guteza imbere igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kwirinda bo ubwabo mu gihe baribyaza umusaruro.
Yagize ati: “Icyo kigo uyu mwaka kizaba cyamaze kujyaho, tuzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, icyo kigo gitangire gitange ayo masomo mu Rwanda”.
Gahunda z’imyigishirize ya ‘Cyber Academy’ ishingiye ku masomo, amahirwe y’imyigire, imikorere np kwagura ubunyamwuga mu bumenyi bujyanye no kubungabunga imibereho n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Ni ishuri ryubakira ku mahugurwa ajyanye n’ibikenewe ku isoko, ubumenyi mu kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga, kwagura ubumenyi mu rwego rw’ikoranabuhanga, ndetse no kwagura ubufatanye n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.
