0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

U Rwanda rugiye gutangiza ibikorwa byo gukingira Marburg

inkuru nziza :U Rwanda rugiye gutangiza ibikorwa byo gukingira Marburg

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuri iki Cyumweru u Rwanda rutangira gukingira abantu ba mbere virusi ya Marburg, bikaza guhera ku baganga bagira uruhare mu kuvura abarwayi bayo n’abarwayi bayanduye.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukwakira 2024.

Minisante yagaragaje ko yakiriye inkingo 700 kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, ndetse inzego zitandukanye zamaze kuzisuzuma ku buryo abantu bari ku rutonde rw’abafite ibyago byinshi byo kwandura batangira guhabwa izi nkingo.

Dr Nsanzimana ati “Inkingo zageze [mu Rwanda] mu ijoro ryakeye, zikaba zamaze kugenzurwa n’ababishinzwe hano mu Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukingira bakaba bamaze kuzisuzuma, bari kuzitegura ku buryo uyu munsi tuza gutangira gukingira abantu bashobora kwibasirwa n’iki cyorezo kurusha abandi.”

Yavuze ko abo “Barimo abaganga bari kuvura Marburg aho turi kuvurira, hari n’abandi bari mu bitaro bahuye n’abahuye n’iyi Virusi n’abahitanywe nayo cyangwa se barwaye, abo ni bo bihutirwa cyane ariko [harimo] abakora ahantu hakunda kwibasirwa na Marburg nko mu cyumba cy’indembe ahakunda kuza abarwayi barembye .”

Inkuru irambuye mu kanya…

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuri iki Cyumweru u Rwanda rutangira gukingira abantu ba mbere virusi ya Marburg

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles