-7.7 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

U Rwanda rufite gahunda yo kongera amashuri nderabarezi

U Rwanda rufite gahunda yo kongera amashuri nderabarezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifite gahunda yo kongera amashuri Nderabarezi azwi nka (TTC), mu rwego rwo kongera umubare w’abarimu u Rwanda rufite.

Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyumva Joseph, ku wa Gatanu 14 Ugushyingo 2025, ubwo yasuraga GS Paysanat L.E, ishuri riherereye mu Karere ka Kirehe.

Yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera abarimu, kandi bigomba kujyana no kongera amashuri abigisha.

Ati “Ubu dufite amashuri nderabarezi 16 ariko turateganya kuyongera kugira ngo tubone umubare uhagije w’abarimu, hari gahunda yo mu buvuzi ya kane gukuba kane (4×4) yo gushaka abaganga benshi, kugira ngo baboneke ni uko natwe tuba dufite abarimu bahagije babigisha.’’

Yakomeje agira ati “Twe twafashe intego yo kubona abarimu bahagije, ubu buri mwaka dusaba abantu bashaka kuba abarimu kwiyandikisha bagakora ikizamini, abo dufitiye imyanya bakajya mu kazi abandi bagategereza haboneka umwanya bakawujyamo ariko gahunda ihari ni uko amashuri nderabarezi azongerwa bitewe n’uko ubushobozi bugenda buboneka ku buryo twagira menshi ajyanye n’abarimu bakenewe.’’

Minisitiri Nsengimana ntiyavuze umubare w’amashuri azubakwa cyangwa se akenewe, gusa yemeje ko hari gahunda yo kongera aya mashuri nderabarezi akava kuri 16 ahari kuri ubu akiyongera.

Kuva mu mwaka wa 2021 Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu mashuri Nderabarezi 16 asanzwe mu gihugu, aya mashuri yashowemo miliyari 74 Frw mu kuyubakamo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amacumbi y’abanyeshuri, kuvugurura amashuri ndetse no kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo ajyanishwe n’igihe.

Ihabwicyubahiro Patrick uri kwimenyereza umwuga usanzwe wiga muri TTC de la Salle, yavuze ko bishimira uburyo basigaye bategurirwa kuzaba abarimu, aho Leta ibishyurira 50% ndetse bakanabona ibikoresho bihagije bituma babona ubumenyi buhagije.

Ati “Ndifuza kuzaba umwarimu w’umwuga uteza imbere uburezi bitewe n’uko igihugu kiri kunshoramo amafaranga menshi.’’

Byishimo Theodosie wiga mu mwaka wa gatanu muri TTC de la Salle, yavuze ko yahisemo kwiga uburezi nyuma yo kubona uburyo mama we ahora ashaka ibishya ajya kwigisha abana, bimutera imbaraga zo gushaka kuba umwarimu.

Uwineza Flora umaze imyaka icumi ari umwarimu we avuga ko bishimira impinduka zagiye zigaragara mu myaka itanu ishize, aho umwarimu yongerewe umushahara ndetse anafashwa mu kubona ibikoresho bituma akora akazi ke neza.

Leta y’u Rwanda iteganya kongera amashuri nderabarezi

Minisitiri Nsengimana yagize umwanya wo kuganira n’abarimu n’abanyeshuri

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles