-8.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

U Budage: Byemejwe ko babiri bikanzweho Marburg bavuye mu Rwanda ari bazima

U Budage: Byemejwe ko babiri bikanzweho Marburg bavuye mu Rwanda ari bazima

Inzego z’ubuzima mu Budage zemeje ko byagaragaye ko abantu babiri bikanzweho icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi giterwa na virusi ya Marburg ubwo bari bavuye mu Rwanda, ari bazima.

Tariki ya 2 Ukwakira 2024, aba bantu baciye igikuba kuri sitasiyo ya gari ya moshi ya Hamburg, ubwo bari bavuye i Frankfurt, nyuma y’aho umwe muri bo avuze ko afite ibimenyetso nk’ibya Marburg.

Umusore usanzwe yiga ubuvuzi, yasobanuye ko mbere yo kugera i Frankfurt, yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we, akaba yarakoreraga i Kigali mu bitaro byita ku barwayi b’iki cyorezo.

Nyuma yo gutanga aya makuru, we n’umukunzi we bajyanywe mu kato mu bitaro bya kaminuza bya Hamburg-Eppendorf kugira ngo batanduza abandi, banafatwe ibipimo.

Urwego rushinzwe imibereho y’abaturage muri Hamburg kuri uyu wa 3 Ukwakira rwatangaje ko ibipimo byagaragaje ko uyu munyeshuri atarwaye Marburg. Biti “Ibipimo bya PCR byagaragaje ko uwakoreye mu bitaro byo mu Rwanda atanduye virusi ya Marburg.”

Uru rwego rwasobanuye ko uwa kabiri na we nta virusi ya Marburg yamugaragayeho, ahubwo ko afite ibimenyetso by’indi ndwara. Ruti “Uwo bari kumwe na we nta cyorezo afite, afite ibimenyetso by’indi ndwara.”

Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg yabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Kugeza kuri uyu wa 3 Ukwakira hamaze kwandura abantu 37, barimo 11 bapfuye na batanu bakize. Muri rusange hafashwe ibipimo 1009.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles