Twaratinze cyane: Leta y’u Rwanda yatanze umucyo ku ku kuzamura umusanzu wa pansiyo
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko yakabaye yarazamuye umusanzu wa pansiyo ku bakozi bayo mu myaka itanu ishize, gusa ikomwa mu nkokora n’impamvu zirimo ibyorezo bitandukanye ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Byagarutsweho mu kiganiro inzego zirimo RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo bahaye itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024.
Ni ikiganiro gikurikira icyemezo cyo kongera umusanzu wa pansiyo ku bakozi ba Leta Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize giheruka gufata, aho guhera muri Mutarama 2025 ugomba kwikuba kabiri.
Mu busanzwe umusanzu abakozi ba Leta bishyuraga wanganaga na 6% wishyurwaga harimo 3% umukozi yiyishyuriraga n’andi nka yo yishyurirwaga n’umukoresha we, gusa guhera mu kwezi gutaha uyu musanzu ukaba uzagera kuri 12% by’umushahara mbumbe w’umukozi.
Uyu musanzu kandi kuva muri 2025 ugomba kujya wiyongeraho 2% ku buryo bizagera muri 2030 warazamutse ukagera kuri 20% by’umushahara w’umukozi.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Régis, yasobanuye ko impinduka zakozwe “zijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda yakomeje gutera imbere”, bityo kuzamura umusanzu bikaba bigamije gufasha u Rwanda “kujyana n’igihe tugezemo”.
Yakomeje agira ati: “Kuva mu 1962 ubwo umusanzu washyirwagaho kugeza muri Mutarama ubwo bizaba bitangira, icyizere cy’ubuzima cyari imyaka 47, hanyuma ubu nk’uko tubizi icyizere cy’ubuzima ubu ni imyaka 69…Ibyo byumvikana ko ubuzima bw’Abanyarwanda bwazamutse, Abanyarwanda bararamba, ndetse ba bandi bafite pansiyo bari mu baramba kurushaho kuko bafite ubwishingizi n’uburyo bwo kubaho.”
Rugemanshuro kandi yasobanuye ko ikigamijwe ari ukongera umushahara abajya muri pansiyo babarirwa muri 60,000 babonaga, ku buryo guhera muri Mutarama ababonaga Frw 13,000 bazayongererwa kugira ngo bumve batekanye.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yasobanuye ko impinduka zakozwe zigamije gufasha umukozi wa Leta “kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atekanye, nta kuvuga ati ’ngiye gukena, ngiye kubura ikintunga’.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko impinduka zari zikenewe bijyanye no kuba ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ari rwo rwari rusigaye rutanga umusanzu muto wa pansiyo kurusha ibindi bihugu byose bya Afurika.
Yavuze ko nko muri Ethiopia umusanzu ugeze kuri 18% (abakozi b’inzego z’umutekano waho batanga 30%), muri Tanzania ukaba uri kuri 20%, muri Uganda ukaba ugeze kuri 15%, mu gihe muri Kenya n’u Burundi ugeze kuri 10%.
Minisitiri Murangwa yavuze ko muri iki gihe abajya muri pansiyo babona amafaranga make cyane kubera ko “imisanzu yatanzwe kuva kera iri hasi cyane, kandi imibereho y’Abanyarwanda yagiye ihinduka cyane. Imibereho y’Abanyarwanda ntabwo ikimeze kimwe n’iyo mu 1962. Ubuzima bw’Abanyarwanda nta n’ubwo bumeze kimwe n’ubwo twari dufite ejo bundi mu 2000; byarahindutse cyane.”
Yakomeje agira ati: “Icya kabiri ni ukubera ko ubu tumaze gusobanukirwa. Ntabwo twifuza ko nk’abazafata pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe”.
Minisitiri Yusuf Murangwa yavuze ko ikindi cyatumye habaho kuvugurura imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru cyari ukuzamura ukwizigama kw’Igihugu.
Ati: “Icya gatatu ni ukuzamura kwizigama mu Gihugu n’inyungu bifite kandi bigaruka twese tukabyungukiramo. Icya nyuma, kubera iki turi kubikora ubu nabyo ni ikibazo cy’ingenzi. Igisubizo ni uko twatinze cyane.”
Minisitiri Murangwa avuga ko Leta y’u Rwanda yakabaye yarazamuye imisanzu ya pansiyo mu myaka itanu ishize, gusa ikomwa mu nkokora no kuba urwego rw’abikorera rwari rutarakomera byo kwakira impinduka zari kubaho.
Yavuze kandi ko ikindi cyakoze mu nkokora Leta ari ibyorezo nka COVID-19, Mpox na Marburg, ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Minisitiri Murangwa yunzemo ko Leta izi neza ko izi mpinduka zirimo ingorane, gusa ashimangira ko kutazikora “ni byo birimo ingorane ziremereye kuruta kuzifata”.
Yijeje ko Leta yiteguye kuganira n’Urwego rw’Abikorera mu rwego rwo kumenya ibibazo bishobora kuzavuka nyuma y’iriya gahunda, byaba ngombwa abafite ingorane bakaba bafashwa kwishyura.


