Friday, May 2, 2025
HomeNEWSSobanukirwa impamvu iya 1 Gicurasi yagizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Sobanukirwa impamvu iya 1 Gicurasi yagizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Sobanukirwa impamvu iya 1 Gicurasi yagizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku myigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa umunani ku munsi (Haymarket affair).

Ubwo Polisi yageragezaga kubatatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu hagati mu bigaragambyaga, maze abapolisi na bo bahita barasa bica bane mu bigaragambyaga.

Tariki ya 1 Gicurasi yaje kugirwa Umunsi Mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa.

Iyo nama yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahuriranye n’imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubugeni.

Muri iyo nama, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abakozi, Raymond Lavigne, atanga igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago.

Ahanini icyo abantu baharaniraga ni uburenganzira bw’umukozi kuko biterwe no kwiyongera gukabije kw’inganda mu kinyejana cya 19, ba nyiri inganda n’abakoresha bakoreshaga nabi abakozi babo bashaka kubona inyungu y’umurengera.

Itariki ya 1 Gicurasi yaje kwemezwa mu 1891.

Uwo munsi waje kwitabirwa cyane n’ibihugu byagenderaga ku matwara ya gisosiyalisiti na gikomunisiti, aho mu nama mpuzamahanga y’amashyaka ya gisosiyalisiti yabereye i Amsterdam mu 1904, basabwe kujya bigaragambya kuri iyi tariki kugira ngo bashyirirweho amasaha umunani y’akazi atarenga.

Iyo nama yabigize ihame ku mahuriro y’abakozi y’ibihugu byose ko itariki ya 1 Gicurasi, bagomba guhagarika akazi aho bishoboka bikaba bitanateza ingaruka ku bakozi.

Mu bihugu byinshi urwego rw’abakozi rwaharaniye ko tariki ya mbere Gicurasi yagirwa umunsi w’ikiruhuko bigerwaho, hakanibukwa abazize guharanira uburenganzira bw’abakozi mu myigaragambyo y’i Chicago.

Uwo munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’Amajyarugu, Cuba n’u Burusiya, aho hakorwa imihango ikomeye yo kuwizihiza muri ibyo bihugu.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ho, uyu munsi wizihizwa byemewe mu kwezi kwa cyenda, itandukanye n’inkomoko yawo bigaterwa nuko nyuma y’iyicwa ry’abigaragambyaga i Chicago, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland yatinye ko kwizihiza uyu munsi ku itariki nyiri izina byaba uburyo bwo gutuma hibukwa ubwicanyi bwabaye nk’aho bishwe na Leta, kuko bishwe na Polisi.

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi wizihizwa byemewe n’amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo,

hagatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.

Umurimo umuntu akoze awushishikariye umuteza imbere
Kwitangira umurimo bigirira umuntu akamaro, umuryango n’Igihugu muri rusange
Habayeho kwigaragambya abakoziu basaba ko bakora amasaha 8 aho kuba 12 ku munsi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi