Wednesday, March 26, 2025
HomeEDUCATIONSobanukirwa bimwe mu byatuma umunyeshuri adahabwa ikigo yasabye

Sobanukirwa bimwe mu byatuma umunyeshuri adahabwa ikigo yasabye

Sobanukirwa bimwe mu byatuma umunyeshuri adahabwa ikigo yasabye

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri hari abanyeshuri bavuga ko batahawe ibigo basabye kwigaho, hakaba hari ibyabitera harimo kuba imyanya mu bigo bicumbikira abanyeshuri ari mike kuko ingana na 7%, abanyeshuri basaba ibigo bimwe kandi ari benshi, amanota afatirwaho n’aho amashami asabwa aherereye

n’ibindi

Abanyeshuri bashyirwa mu mashuri hakurikijwe amanota bagize hakanarebwa ku bigo basabye n’amashami. Imyanya ihari y’abashobora kwiga bacumbikirwa mu bigo ni mike ugereranyije n’abayisaba, aho ingana na 7%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudetete yavuze ko abana batsinda bagasaba ibigo, hari ubwo badashyirwa aho basabye bitewe nuko imyanya ari mike kandi bikanashingira ku manota umunyeshuri aba yagize kimwe n’uko usanga abanyeshuri hari ibigo basaba cyabne bakabihuriraho ari benshi.

Yagize ati: “Urugero dufite abana batsinze neza 19 5000 dufite imyanya mu wa mbere ingana na 17 000 none abo dushobora gucumbikira ntibagera kuri bose kuko 7% gusa ni bo dushobora gucumbikira.”

Mu itangira ry’amashuri usanga hari abanyeshuri batabonye ibigo basabye, ababyeyi na bo ntibabyumve, ariko biterwa n’uko imyanaya ihari ari muke ugereranyije n’abanyeshuri baba bahasabye imyanya.

Irere yagarutse ku kibazo cyo kuba umunyeshuri adahabwa ikigo yasabye, asobanura ko basaba ikigo kimwe ari benshi kimwe mu bituma hari abahabwa ku bigo byitwa ko batasabye kuko hanashingirwa ku manota baba babonye.

Ati: “Ibigo bashima ntibigera no ku 4 000. Usanga hari ibigo babyiganira, aho ni ho ipfundo riri. [….] urugero Lycee de Kigali yasabwe n’abanana bagera mu 11 000 kandi ifite imyanya 72.

GSOB na yo yasabwe n’abanyeshuri 12 000 kandi icyo kigo gifite imyana 120. Abajyayo hafatirwa ku inota fatizo, tuti turakurikiza amanota tukabamanukura uko ari 120.”

Ku kibazo cy’uko uyu mwaka hagaragaye umunyeshuri wahawe kwiga mu ishami kandi ataratsinze amasomo y’ishami agiye kwigamo, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yagize icyo abivugaho.

Yagize ati: “Abanyeshuri bahawe kwiga ibyo batatsinze; byabaye mu duce 3 gusa, ndetse n’umubare w’abanyehsuri byabayeho urazwi. Hafatirwa ariko tugomba no kureba ibyo bigo ibyo ari byo, ariko umwaka utaha tuzareba neza ko nta mwana wahabwa ibyo atatsinze neza. Ikibazo nyamukuru ntekereza ko dukeneye kubwira abantu ni uko ibigo by’amashuri bifuza babihuriraho.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakomeje avuga ko hari abasaba guhindurirwa kubera impamvu zitandukanye.

AtI: “Amanota amaze kujya ahagaragara abaje kubaza cyangwa batishimye bageze kuri 12%, tugenda twitegereza abenshi barasaba guhindurirwa amashami (combinaison), undi yashyizwe mu yacumbika kandi ashaka kwiga ataha, uwahawe kwiga siyanse kandi ashaka imyuga, urwara ukenera kwiga hafi.”

Yongeyeho ati: “Urugero Muhoza- Musanze amashuri 3 yose yigisha siyanse, iyo dutanga imyanya dukoresha impuzandengo y’amasomo ni yo twifashisha, mu buryo bwo gushyira mu myanya abiga bataha, kuko yagize amanota amwemerera gutsinda, ako gace atuyemo nta rindi shuri rihari kandi agomba kwiga ataha, turacyabirebaho.”

Yakomeje avuga ko uburyo amanota abarwamo bigaragara ko hagombye kuba harakozwe akazi kisumbuyeho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi