Serivisi zitunze benshi n’ubushomeri bwagabanyutse – Ishusho y’umurimo mu Rwanda mu 2024
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umubare w’abugarijwe n’ubushomeri wagabanyutse mu 2024, ugera kuri 14,9% uvuye kuri 17,2% mu 2023 bigaragaza ko bagabanyutseho 2,3%, bigizwemo uruhare n’urwego rwa serivisi rwihariye umubare munini w’abakozi.
Umunyarwanda yavuze kera ko umurunga w’iminsi ari umurimo. Ubushakashatsi bwa NISR ku murimo mu Rwanda bwashyizwe hanze muri Werurwe 2025 bugaragaza ko mu 2024, Abanyarwanda miliyoni 8,3 bari ku isoko ry’umurimo, muri bo miliyoni 4,4 bakaba bari bafite akazi na ho ibihumbi 780 batagafite ariko biteguye kugakora.
Imibare igaragaza ko abantu bafite imyaka yo gukora bari ku isoko ry’umurimo biyongereye kuva mu 2022, kuko nko mu 2024 bageze kuri 62,9% by’abaturage bose, bingana n’inyongera ya 3,6% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2023.
Ni mu gihe abatagaragara ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga abanyeshuri, abageze mu za bukuru n’abihebye ko batakibonye akazi bavuye kuri 40,7% mu 2023 bagera kuri 37,1% mu 2024.
Imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku rugero rwa 8,9% mu 2024, umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari 18.785 Frw uvuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 48% mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu, aho rwatanze akazi ku bagera kuri 42,9% mu 2024 bavuye kuri 39,8% bariho mu 2023.
Urwego rw’ubuhinzi rufite uruhare rwa 25% ku musaruro mbumbe, rwatanze imirimo ku bangana na 39,9% mu 2024 mu gihe bari 43,4% mu 2023.
Urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w’igihugu rwo rwatanze imirimo ku bagera kuri 17,2% mu 2024 bavuye kuri 16,7% mu 2023.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ku wa 28 Werurwe 2025, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko agaciro k’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’ishoramari kavuye kuri miliyoni 504$ mu 2017 kagera kuri miliyoni 957$ mu 2024, mu gihe ak’ibyo inganda zikenera (intermediate goods) zatumije hanze kavuye kuri miliyoni 564$ karenga miliyari 1,1 $ mu 2024.
Ati “Iri zamuka ry’ibi bikoresho byatumijwe mu mahanga, rijyanye no kwiyongera kw’inganda nshyashya no kuvugurura izari zihari byakozwe muri iyi myaka ishize.”
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw’inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.
Urwego rwa serivisi rubarizwamo ubukerarugendo n’amahoteli, rugenda rurushaho gutera imbere kuko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga.
Mu 2024 mu Rwanda habarurwaga ibyumba bya hoteli birenga ibihumbi 25, intego ikaba kuzagira ibihumbi 35 mu 2029.
Ikigereranyo cy’umushahara w’ukwezi ku muhinzi mu 2024 cyari 30.678 Frw, ku bakora mu nganda yabarirwaga muri 92.221 Frw ku kwezi, na ho abakora muri serivisi akaba 127.680 Frw ku kwezi.
Ubushomeri bwagabanyutse mu byiciro byose
Ikigero cy’ubushomeri mu 2024 cyari kuri 14,9% bukarangwa mu bagore cyane ugereranyije n’abagabo na ho ugendeye ku myaka abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 bubugarije ku rugero rwa 18,5% mu gihe abakuru bugarijwe n’ubushomeri ku ijanisha rya 12,3%.
Ku ruhande rw’abarangije kaminuza, abugarijwe n’ubushomeri bari 14,2% mu 2023, ubu bageze kuri 11,5% mu 2024, abarangije amashuri yisumbuye bavuye kuri 23,1% bagera kuri 19,9% mu 2024, abashomeri bize imyuga n’ubumenyingiro bavuye kuri 18,9% bagera kuri 15,7% mu 2024, na ho mu cyiciro cy’abafite ubumuga abugarijwe n’ubushomeri bavuye kuri 19% bagera kuri 14,9% mu 2024.