Friday, April 18, 2025
HomeNEWSSena igiye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera ibibazo biri mu mavuriro y’ibanze

Sena igiye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera ibibazo biri mu mavuriro y’ibanze

Sena igiye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera ibibazo biri mu mavuriro y’ibanze

Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), bikeneye gukemurwa n’inzego zitandukanye.

Sena igiye gutumiza Minisitiri w'Intebe ku bibazo byagaragaye mu mavuriro y'ibanze

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko rusange ya Sena yateranye tariki 25 Werurwe 2025, nyuma yo gusuzuma ibyo bibazo.

Igikorwa cyo gusura amavuriro y’ibanze cyakozwe kuva ku tariki 21 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, basanga ibyo bibazo bidakemutse byakomeza kubangamira iterambere rya serivisi z’ubuzima.

Visi Perezida wa Sena Nyirahabimana Solina, avuga ko aya mavuriro nubwo afite ibibazo bitandukanye hari ibyo yakemuye mu nzego z’ibanze, birimo gufasha kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, kuko bavuye kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 mu 2020, bagera ku 105 mu 2024.

Amavuriro y’ibanze yafashije abaturage kugira umuco wo kwivuza, bakanayivurizamo kandi bashima serivisi bahabwa. Yavuye kuri 670 mu 2017 agera ku 1,280 mu 2024, umubare w’abayaherewemo serivisi wavuye ku 71,212 mu 2017 ugera kuri 3,963,545 mu 2024.

Nubwo hari ibyo yakemuye, Abasenateri basanze hari ibibazo byinshi aya mavuriro afite bisaba guhabwa uburyo bwo kubikemura, bakaba bifuje gutumira Minisitiri w’Intebe ngo atange umurongo n’uburyo bizakemuka.

Bimwe mu bibazo Abasenateri babonye mu ngendo bakoze, ni uko hari utugari tudafite amavuriro y’ibanze, kandi tutubatsemo ikigo nderabuzima, ibitaro cyangwa ivuriro ryigenga.

Ikindi kibazo ni uko abaforomo batemera kujya gukorera mu mavuriro y’ibanze, ari mu mirenge y’icyaro.

Abasenateri bagaragaje ibibazo babonye mu mavuriro y'ibibanze

Nanone kandi ivuriro ry’ibanze ricungwa n’ikigo nderabuzima rikora iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu mu cyumweru, bikabangamira abaturage.

Ikindi ni ukubura abaganga b’amenyo n’ab’amaso. Hari kandi kuba umuganga w’amaso atemerewe gukora ku ivuriro ry’ibanze rirenze rimwe, no kutagenera amahugurwa abaforomo bakora mu mavuriro y’ibanze. Ikindi ni uko amavuriro y’ibanze yemererwe gukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba gusa, ariko abaturage bifuza ko yakora n’amasaha y’ijoro.

RSSB ntiyemerera amavuriro y’ibanze kwakira abakoresha ubwishingizi bw’indwara bw’icyahoze ari RAMA.

Igihe cyo gusuzuma inyemezabwishyu zitangwa n’amavuriro y’ibanze muri RSSB cyaragabanutse, ariko ntibiragera ku rwego rwifuzwa. Iyo nta kibazo kiri muri dosiye, bifata hagati y’iminsi 15 na 30 kugira ngo yishyurwe.

Umuforomo usaba gucunga ivuriro ry’ibanze asabwa kubanza gusezera aho akora, bigatuma hari abatinya kwitabira gusaba gucunga amavuriro y’ibanze, kuko ashobora kutemererwa akaba yatakaza n’akazi yari afite.

Amavuriro y’ibanze angana na 50% acungwa n’ibigo nderabuzima. Ayo mavuriro akora hagati y’iminsi ibiri n’itatu mu cyumweru kubera ko abaforomo bayafasha baturuka ku bigo nderabuzima biyareberera, bisanzwe bidafite abakozi bahagije.

Abikorera bacunga amavuriro y’ibanze bagirana na RSSB amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe (1) ushobora kongerwa. Icyo gihe ni kigufi kuko bitaborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari, yabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Hon. Mukakarangwa Clotilde avuga ko ari icyemezo cyiza, kuba bazaganira na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, kuri ibi bibazo kuko bireba inzego za Leta zitandukanye, cyane ko ibikenewe bitareba urwego rw’ubuzima gusa.

Ati “Kuko twari twaganiriye na Minisitiri w’Ubuzima akatubwira ko bino bibazo Bihari, noneho Minisitiri w’Intebe yatubwira uburyo bizakemuka, kugira ngo izi serivisi z’ubuzima zigere ku baturage bose”.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi