Sunday, April 20, 2025
HomeBREAKING NEWSRwanda Perezida Kagame yatorewe guhagararira FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu

Rwanda Perezida Kagame yatorewe guhagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yatorewe guhagararira uyu Muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yatorewe mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu ku Intare Conference Arena, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000.

Perezida Kagame yatowe ku majwi 99,1% by’abanyamuryango bitabiriye aya matora. Abatoye bose ni 1953 mu gihe abamugiriye icyizere ari 1935.

Nyuma yo gutorwa, Perezida Kagame yashimye abongeye kumugirira icyizere. Ati “Ndabashimira icyizere muhora mungirira.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu gifite umwihariko haba mu mateka, mu muco no mu iterambere ari na byo bigomba gushingirwaho mu guhitamo abayobozi ndetse no gukora andi amahitamo.

Ati “Ubuyobobozi buvuga inzego zitandukanye guhera hasi kugera hejuru n’ukuntu zikorana n’ukuntu zuzuzanya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo gikomeye gihari ari uko hari abantu bavuga cyangwa bakora bagatekereza nyuma mu gihe bakabaye babanza gutekereza.

Yashimangiye ko nta muntu wakora ikintu kizima adakorana cyangwa ngo avugane na mugenzi we.

Umuryango FPR Inkotanyi kandi watangaje abantu 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite na yo azabera rimwe n’aya Perezida.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba ku wa 15 Nyakanga 2024. Ni amatora azabera rimwe.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva ku wa 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

Tariki 6 Kamena mu 2024 ni bwo NEC izatangaza urutonde rw’agateganyo rwa kandidatire zemejwe ku mwanya wa Perezida n’uw’Ubudepite mu gihe tariki 14 Kamena hazatangazwa izemejwe burundu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017, mu gihe ay’abadepite aheruka yakozwe tariki 2-3 Nzeri 2018.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi