RWANDA/MINALOC YATANGAJEKO ASAGA 2,600 BAGIYE GUHABWA AKAZI BYIHUSE.
MINISITERI Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU
P.O. BOX 3445, KIGALI
Website: www.minaloc.gov.rw
Bwana Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu/ Bwana Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Impamvu: Gusaba gushyira abakozi mu myanya
Madamu/Bwana Muyobozi,
Mu mwaka wa 2014 hasohotse imbonerahamwe y’imirimo mu nzego z’ibanze guhera ku Karere kugeza ku Kagari hagamijwe kuzamura igipimo cy’imitangire ya serivise.
Nshingiye kuri raporo isoza umwaka wa 2023 aho ishyirwa mu myanya ry’abakozi ryari kuri 79.49%, hari abakozi 2,691 batari mu myanya bikaba biri mu bidindiza imitangire ya serivise;
Mbandikiye mbasaba gushyira abakozi babura mu myanya muhereye k’urutonde rw’abakoze ibizamini bagatsinda ariko ntibashyirwe mu myanya (waiting list) baboneka muri systeme ya IPPIS ya Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Mu gihe abo bakozi bakenewe batabonetse muri systeme ya IPPIS mwakoresha uburyo busanzwe bw’ipiganwa, bikaba byarangiye bitarenze 31 Gicurasi 2024.
Mugire akazi keza.
MUSABYIMANA Jean Claude
Minisitiri
Bimenyeshejwe:
Madamu Minisitiri w‘ Abakozi ba Leta n’Umurimo;
Madamu Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC;
Madamu/ Bwana Guverineri w’Intara (Bose).

I happy to talk with you
l happy to talk with you