Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSRwanda itegeko rishya ryorohereza abashaka gushyingirwa bafite imyaka 18.

Rwanda itegeko rishya ryorohereza abashaka gushyingirwa bafite imyaka 18.

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko, ryorohereza abashaka gushyingirwa batarageza imyaka 21 ariko nibura bafite 18, rikorohereza ndetse n’abashakanye bifuza gutandukana.

Guverinoma y’u Rwanda yateguye uyu mushinga w’itegeko, ivuga ko uteganya guhuriza hamwe itegeko rigenga umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye akajyana n’aho ibihe bigeze

Uyu mushinga w’itegeko uzambura inkiko ububasha bwo kunga abashaka ubutane, gahunda yamaraga amezi 3. 

Iteka rya Minisitiri ni ryo rizagena inshingano, imiterere n’imikorere by’inama y’umuryango izahabwa ubu bubasha.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko kudahuza kw’abashyingiranywe byonyine bishobora kuba impamvu urukiko rwashingiraho rubatandukanya.

Uteganya kandi uburenganzira bwo gushyingirwa mbere y’imyaka 21 ariko itari munsi ya 18, mu gihe bitangiwe  uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.

Bamwe mu badepite banagaragaje Impungenge batewe n’icyo bise koroshya ubutane bw’abashyingiranywe biteganijwe muri uyu mushinga w’itegeko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi