3.5 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

RWANDA AMATORA Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

RWANDA AMATORA Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI ryatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024

Byatangarijwe na Perezida waryo, Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu Nama y’Inteko Nkuru y’Ishyaka PDI, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024.

Ni inama yitabiriwe n’abayoboke b’iri shyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu aho baturutse mu turere twose.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko impamvu bahisemo kongera gushyigikira Perezida Kagame ari uko basanze afite impano kandi hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko yakomeza kubarangaza imbere mu iterambere.

Yagize ati “Twasanze afite impano yihariye twese tudafite.”

PDI yavuze ko mu matora y’abadepite iziyamamaza ku giti cyayo,kubera ko ari ishyaka rimaze kugira ubushobozi bwo kubikora.

Sheikh Musa Fazil Harelimana ati “Tumaze gukura ntituziyamamaza tunyuze mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politike kandi turizera ko bitazahungabanya moteri y’igihugu cyacu.”

Ishyaka PDI rije ryiyongera ku yandi mashyaka yatangaje ko azashyigikirs Umukandida wa RPF, arimo PL, PSD n’ayandi.

https://youtube.com/watch?v=wHC5RM2Ts3M%3Fsi%3DjjUv0h9beEnvqqpw

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles