RIB yinjiye mu kibazo cy’abanyeshuri bakubiswe.
Uyu mukozi ushinzwe imyitwarire(Prefet de discipline) muri kino kigo cya College Fondation Sina Gérard bivugwa ko yakubise abanyeshuri mu buryo bukabije, bagakomereka ndetse abandi bakazana imibyimbe mu mugongo aho wagirango bahacishije icyuma gishyushye.
Ibi ntibyavuzwe ho rumwe na bamwe mu babyeyi,hari abaganiriye bavuze ko ibi bihano binyuranye n’amahame y’uburezi ndetse bakavugako umuntu ukora ibi aba adakwiriye kurerera u Rwanda.

Abandi bo bavugaga ko gukubita umwana kuri uru rwego bituma ikosa yakoze arizinukwa akarigira umuhurwe.
Amakuru Twamenye ni uko aba banyeshuri baba barazize ngo gukorera umunsi mukuru w’amavuko ( Birthday) mugenzi wabo.

RIB yemeje aya makuru yemeza ko ukekwaho gukora iki cyaha yatangiye gukurikiranwa.