-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

RIB yasabye abakenera serivisi za banki kubikorana amakenga birinda abatekamutwe

RIB yasabye abakenera serivisi za banki kubikorana amakenga birinda abatekamutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye abajya gushaka serivisi kuri banki zitandukanye cyane cyane abakenera kubitsa no kubikuza, kugira amakenga y’abatekamutwe bigira nk’abagiye kwaka serivisi nabo.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo RIB yagaragazaga bamwe mu bantu bafashwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa, bakurikiranyweho ubwo butekamutwe.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abaregwa atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha nk’ibyo kuko babiri muri bo hari hashize igihe gito basoje igihano cyabo.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2018 Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu mwaka wa 2023, ubu akaba ari isubiracyaha bakoze.”

Yakomeje avuga ko Nkurinziza John we yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse wose mu gihe cy’imyaka itatu azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya mu 2024.

Yasobanuye ko amwe mu mayeri aba batekamutwe bakoresha ari kujya muri banki ari batatu bagacunga umuntu uje kubikuza cyangwa kubitsa bakamwiyoberanyaho bakigira nk’aho baje kuvunjisha maze bakamusaba ko niba we afite amafaranga y’Amanyarwanda yabavunjira bamwumvisha ko ari we urabyungukiramo.

Aba batekamutwe bakora uko bashoboye bakakumvisha ko ari wowe ubifitemo inyungu ndetse kugira ngo ubizere bakwereka n’amwe mu mafaranga bashaka ko ubavunjira, wamara kubizera bakagupfunyikira ibipapuro.

Murangira yasabye n’abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa ibegereye kugira ngo gikurikiranwe.

Aba ni bamwe mu bafashwe bakekwaho iki cyaha

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles