Saturday, March 29, 2025
HomeBREAKING NEWSRIB yaburiye abakoresha amafaranga nabi ndetse nabakinira kw'ibendera ry’igihugu basezerana.

RIB yaburiye abakoresha amafaranga nabi ndetse nabakinira kw’ibendera ry’igihugu basezerana.

RIB yaburiye abakoresha amafaranga nabi ndetse nabakinira kw’ibendera ry’igihugu basezerana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yaburiye abaturarwanda, abasaba kwirinda gukinira cyangwa kuvanga amagambo y’urwenya mu ndahiro bakora, bafashe cyangwa bari imbere y’ibendera ry’igihugu, cyo kimwe n’abakoresha amafaranga nabi.

Dr Murangira yabwiye RBA ko ibi bikorwa bidahwitse bigize icyaha kuko ibendera ari ikirango cy’igihugu ndetse amafaranga akwiye kubahwa kuko ari umutungo w’igihugu ukwiye agaciro.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bagaragaye muri ibi bikorwa baganirijwe na RIB babisabira imbabazi bavuga ko batari babizi.

Ati “Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abantu bakoresha ibendera ry’igihugu mu buryo butari bwo akenshi ugasanga ababikora bashakira ubwamamare muri bene ibyo bikorwa.”

“Noneho hari n’abashakira ubwamamare mu kunyanyagiza amafaranga y’igihugu , ubukungu bw’igihugu babikora mu buryo budahwitse, turababwira ko ibi bikorwa bigize icyaha cyane. Niba wanabikoraga utabizi, birangirira aha”

Ku bakoresha ibendera mu buryo budahwitse, yatanze urugero avuga ko hari abajya gusezerana bakavuga amagambo ahabanye n’ayo bababwiye gusubiramo cyangwa atandukanye n’indahiro y’abashyingiranwe.

Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu agiye gusezerana nk’aho atasubiyemo ibyo bamubwira, agatangira kuvuga ibintu bidahuye afashe ku ibendera.”

Ku banyanyagiza amafaranga mu bantu cyangwa ahandi mu ruhame, yatanze urugero agaruka ku bakikora mu bukwe cyangwa abahanzi babikora aho banyura mu muhanda.

Ati “Mperutse kubona abantu ngo bagiye mu bukwe , umuntu afashe amafaranga y’igihugu aranagira abantu ngo ari gutwerera n’abandi bakajya aho bagatora, ibyo ni ibyo mu bindi bihugu si iby’i Rwanda.”

“Ntibikwiye ko ufasha umuntu hanyuma ukanyanyagiza amafaranga, kuko bigayitse cyane, binatesha agaciro amafaranga kuko nta ndangagaciro zibirimo”.

“Ugasanga umuntu runaka azanye icyamamare bazengurutse mu muhanda bari kunagira abantu amafaranga y’igihugu, muri kwa kuyafata hari abayarwanira bakayaca, amafaranga yubahwe, turabwira abantu ko bakwiriye kujya birinda ibyo bintu kuko ni ibikorwa bigize icyaha, uwabikoraga wese abimenye.”

Dr Murangira yasabye abanyamakaru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gusakaza bene ayo mashusho kuko bituma n’abandi bashaka kubikora bibwira ko bari gushaka ubwamamare bagendeye ku bandi babikoze avuga ko atari byiza ari ugutiza umurindi icyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bene ibi bikorwa bigize icyaha cyo gusuzugura no gupfobya ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Ingingo rijyanye n’imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Rivuga ko “Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.00 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”. Ibi bihano kandi ni nabyo bihabwa uwiba ibendera.

Ingingo ya 219 y’itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi