-7.8 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta

REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ko cyashyize mu myanya abarimu barangije amasomo yabo kuri buruse ya Leta mu mwaka wa 2024/2025. 

Ibi ngo ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kongerera abarimu ubumenyi. Ibi byatangajwe binyuze mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, igenewe abayobozi b’uturere n’abashinzwe uburezi, ibasaba kwakira abo barimu no kubashyira mu myanya bihwanye n’impamyabumenyi zabo.

REB yatangaje ko uru rutonde rugizwe n’abarimu bigishijwe na Leta binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi (UR-CE), ndetse n’abandi bigaga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Ibaruwa ivuga ko aba barimu bagiye gushyirwa mu myanya kugira ngo batangire guhembwa hakurikijwe impamyabumenyi bahawe.

REB kandi yasobanuye ko hari bamwe batagaragaye kuri uru rutonde kubera impamvu zinyuranye zirimo kutuzuza ibisabwa, ariko ko bazahabwa imyanya nyuma yo kubikemura.

Iyi ni gahunda igamije gukomeza kunoza ireme ry’uburezi binyuze mu gushyira mu kazi abarimu bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu aho abarimu baba bari mu kazi bahabwa amahirwe yo kongera ubushobozi bwabo.

Abayobozi b’uturere bibukijwe ko bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya badategereje igihe kirekire, bityo bigafasha amashuri kubona abarimu bafite ubushobozi bukenewe mu kwigisha neza.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles