REB YATANGAJEKO ABARIMU BOSE BAGIYE GUHABWA MUDASOBWA (COMPUTER).
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, wari umutumirwa mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya’ kuri iki Cyumweru, yavuze ko guha mudasobwa abarimu biri muri gahunda ya leta yo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.
Abarimu bose bo mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro bamaze guhabwa za mudasobwa.
ivomo: rba


