REB Itangazo Rigenewe Abayobozi bibigo by’amashuri.
Impamvu: Gusubika inama itegura itangira ry’amashuri umwaka wa 2024/2025
Nshingiye ku ibaruwa No 3141/REB/05/2024, yo ku wa 14/08/2024, mwandikiwe n’Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) atumira Abayobozi b’ishami ry’Uburezi mu Turere hamwe n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri yagombaga kuba ku wa Kabiri tariki ya 20/08/2024
guhera saa yine zuzuye kugeza saa sita (10h00-12h00) iyo nama ikaba yari igamije kunoza itangira ry’umwaka w’amashuri 2024-2025;
Mbandikiye mbamenyesha ko iyo nama isubitswe kubera indi mirimo yihutirwa bitabangikanywa. Itariki iyo nama izasubukurirwaho muzayimenyeshwa nyuma mu buryo dusanzwe duhanahanamo amakuru.
Turagira ngo kandi tubasabe kutumenyeshereza abari batumiwe muri iyo nama bavuzwe haruguru kugira ngo batazakora urugendo rw’ubusa.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara Bwana MURASIRA Gerard, kuri terefone 0788625992 cyangwa
mukohereza ubutumwa kuri email: gmurasira@reb.rw



