Ibisabwa umwarimu kugira
ngo abe umuyobozi w’ishuri cyangwa
umuyobozi w’ishuri wungirije
Ingingo ya 13: Ibisabwa umwarimu kugira
ngo abe umuyobozi w’ishuri cyangwa
umuyobozi w’ishuri wungirije
Umwarimu utoranywa kugira ngo abe
umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi
w’ishuri wungirije agomba kuba yujuje ibi
bikurikira:
(a) kuba yarize uburezi, imyuga
n’ubumenyi ngiro cyangwa inyigisho
mbonezamwuga;
(b) kuba afite uruhushya rwo kuyobora
ishuri;
(c) kuba afite nibura uburambe bw’imyaka
itandatu ari umwarimu ku muyobozi
w’ishuri cyangwa ubw’imyaka itatu ku
muyobozi w’ishuri wungirije;
(d) umuyobozi w’ishuri cyangwa
umuyobozi w’ishuri wungirije w’ishuri
ry’abafatanya na Leta ku
bw’amasezerano nta burambe asabwa;
(e) kuba yabonye amanota aruta ay’abandi
mu kizamini cy’abahatanira kuba
umuyobozi w’ishuri cyangwa
umuyobozi w’ishuri wungirije;
(f) kuba afite amanota meza mu
masuzumabushobozi atandukanye;
(g) kuba ari inyangamugayo;
(h) kuba arangwa n’imyitwarire
mbonezamurimo.